AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyanza: Barasaba ko Leta ibasubiza ubutaka bwabo cyangwa ikabaha ingurane

Yanditswe Mar, 22 2021 20:38 PM | 143,882 Views



Hari abaturage basaga 300 batuye mu Kagali ka Rwotso mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza basaba guhabwa ingurane y’ubutaka bakuwemo mu myaka isaga 10 ishize cyangwa bakabusubizwa kugira ngo bongere babubyaze umusaruro. 

Aba baturage bavuga ko bari bijejwe ingurane nyuma yo kubwirwa ko ubu butaka buzagirwa Pariki y’inyamaswa.

Turi kurebera kure ubu butaka abaturage bavuga ko bakuwemo, kuko kuhagera n'amaguru uvuye ku muhanda bitososhye. Gusa mu bigaragarira amaso mu nkengero z’umusozi muremure hari imirima ihinzeho ibishyimbo ariko ba nyirabyo bakemeza ko iyi season ari bwo bafashe umwanzuro wo kuhahinga nyuma y’imyaka isaga 10 barabakomye.

Aba baturage bavuga ko ubu butaka babukuwemo mu myaka isaga 10 ishize, aho ngo babwirwaga ko iki cyanya kigiye kugirwa parike y’inyamaswa. Bemeza ko mu kubibasaba, ubuyobozi bwari bwabijeje ko buzabaha ingurane izabafasha kujya gushaka ahandi ho gutura no guhinga. Ariko  magingo aya, ngo amaso yaheze mu kirere.

Iki kibazo abaturage bemeza ko bakigejeje ku nzego zitandukanye dore ko kinazwi n’uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah. Kuba bamaze imyaka isaga icumi barakuwe muri ubu butaka kandi ntibanahabwe ingurane, bavuga ko byabagizeho ingaruka zitandukanye mu iterambere ry’imiryango yabo.

Aba baturage barasaba ko niba badahawe ingurane z’ubu butaka, babusubizwa bagakomeza bakabubyaza umusaruro nka mbere kuko n'ababuhinga ubu bisa nk'aho babwihaye.

Mu 1959, ni bwo umwami Mutara III Rudahigwa wari uyobowe u Rwanda  muri icyo gihe yagize kino gisigara icyanya cy’ubuhigi. Gusa ngo imyaka yakurikiyeho mike ubu butaka bwahawe abaturage bavaga mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo babuhinge.

Ibi ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bubiheraho bwemeza ko hari abaturage baba barigabije ubu butaka bakabuhinga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, avuga ko iki kibazo bari kugifatanya n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda kugira ngo hamenyekane abari batuye muri ubu butaka byemewe n’amategeko bahawe ingurane, ibi kandi ngo bikaba bigomba gukorwa mu gihe cya vuba.

Gusa n’ubwo abaturage bavuga ko ubu butaka babwakwa babwirwaga ko bugiye kuba Pariki, ubuyobozi bwo si ko bibivuga, ahubwo ngo icyari giteganyijwe, ni ukahagira icyanya gikomye cya Leta. Igikomeje guteza urujijo aba baturage basaga 300 batuye mu kagali ka Rwotso mu murenge wa Kibilizi, ni uko batigeze babwirwa ko ubu butaka atari ubwabo na mbere bikarinda bigera aho babwibaruzaho.


Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama