AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyarugenge: Bamaze imyaka 5 bashingiwe amapoto bategereza amashanyarazi baraheba

Yanditswe Nov, 04 2019 09:29 AM | 11,544 Views



Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) irizeza abatuye ahantu hashyizwe amapoto y'amashanyarazi bataragezwaho umuriro w'amashanyarazi ko muri uyu mwaka iki kibazo kizakemurwa. Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu harimo n'Umujyi wa Kigali hari ibice birimo iki kibazo.

Hashize imyaka 5 abaturage bo mu midugudu 4 y'Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge bahawe amapoto y'umuriro w'amashanyarazi ariko ngo bategereje umuriro baraheba ku buryo n'aya mapoto yatangiye no gusaza umuriro w'amashanyarazi baraheba, na cyane ko hari umuyoboro munini w'amashanyarazi ubanyura hejuru ujya mu Karere ka Bugesera.

Umwe mu muri aba baturage yagize ati “Bacukura imyobo bashyiramo amapoto batubwira ko bagiye kuduha umuriro ,umuriro twarategereje kugeza n'iyi saha imyaka itanu irashize  uwo muriro ntawo twabonye."

Undi avuga ko kuba badafite amashanyarazi bibadindiza mu iterambere. Ati “Ikibazo dufite ni uko amapoto yaje tugategereza insinga ko bazizana tugaheba. ni ugucana buji, iyo bwije tuba turi mukizima abana ntibabona uko biga ntabikorwa by'iterambere twageraho byifashishwa n'amashanyarazi."

Hari uvuga ko ayo mapoto yatangiye kwangirika bitewe n’uko ahamaze igihe kirekire.

Yagize ati “Dufite ikibazo cyo kuba turi mu icuraburindi kandi ibiti birashinze kuburyo bitangiye no kwangirika, igihombo cyo Leta iragifite  kuko yahatakarije amafaranga menshi n'abaturage turi mu icuraburindi kandi ibiti birashinze byatangitye no kwangirika. "

Aba baturage bavuga ko bitumvikana uburyo babarwa nk’abatuye mu Mujyi wa Kigali ariko iterambere ryawo ntiribagereho nk’ahandi. Bagasaba ko hagira igikorwa bakabona amashanyarazi.

Umwe muri bo yagize ati “Murabona ko hano hari inzu zisobanutse kuba Umujyi wa Kigali  mu Karere ka Nyarugenge wasanga amapoto ashinze nk'uku utabona urusinga, kandi bajya gutanaga amakuru bakagaragaza ko mu Karere ka Nyarugenge nta hantu wasanga hatari amashanyarazi namwe mwabonye aho twanyuze hose ingo zimwe zifite umuriro ariko inyinshi ni izitawufite."

Muri Werurwe 2015 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yitabiraga umuhango wo gutaha urugomero rwa Nyabarongo mu Karere ka Muhanga  yavuze ko umuriro w'amashanyarazi ugomba kugera kuri bose ntawe uhejwe.

Yagize ati "ibi bikorwa by'amajyambere ibikorwa remezo byadufasha kwihutisha gutera imbere tubikoreshe neza kandi tugere ku majyambere vuba, icyo narangirizaho ni ugusubiramo uruhare rwanyu, ikindi kugira ngo bigere ku Banyarwanda benshi ntabwo twifuza ko bigarukira ku Banyarwanda bake, ni buri Munyarwanda wese, uriya mudamu mwamwumvise ko kera abari bazi ko amashanyarazi ari ay'ab'i Kigali  gusa, none n'aha habaye i Kigali ibyo ni byiza cyane ni ko tubyifuza ntabwo twifuza ko ibintu bitangirira i Kigali akaba ari ho birangirira gusa bitageze ku Banyarwanda bose."

Ubuyobozi bwa  REG buvuga ko muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu bice bitandukanye by'igihugu hari ibice byinshi bagiye bashingamo amapoto bagategereza ko babahabwa umuriro ndetse bikagerwaho.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu bice by'icyaro muri iki kigo, Ahimbisibwe Reuben avuga ko uduce  dusigaye dufite amapoto batarabona umuriro w'amashanyarazi, bitarenze  ukwezi kwa 12 bazaba bamaze kugezwaho umuriro w'amashanyarazi.

Yagize ati “Twari dufite imiyoboro irenze 1000 imiyoboro minini y'amashanyarazi ,twita medium voltage twari dufite imiyoboro irenga 3000 mito igeze umuriro ku baturage mu mwaka wa 2017-2018,twihatiye kurangiza iyo miyoboro yose mu gihugu,ubu hasigaye uduce two muri nyaruguru turi kurangiza,mageragere naho turahafite hakaba n'akandi gace kari muri kicukiro,ikizere twaha baturage n'uko bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka bazaba bafite umuriro w'amashanyarazi bose.”

Iki kigo kigaragaza ko kugeza ubu  abaturage bagera kuri  53%  ari bo bafite umuriro w'amashanyarazi uturuka ku muyoboro mugari, ku muyoboro  muto ndetse n'akomoka ku mirasire y'izuba.

Inkuru mu mashusho


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama