AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Nyaruguru: Hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 27

Yanditswe Apr, 17 2022 18:04 PM | 28,751 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Nyaruguru, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba nyuma y'imyaka 28 hakiboneka imibiri  hirya no hino itaratangiwe amakuru ngo ishyingurwe mu cyubahiro. 

Ibi babigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Abatusi biciwe mu cyahoze ari Sous-Prefegitura ya Munini bari bahahungiye nyuma bakaza kwicwa n'interahamwe.

Mbonigaba Anastase ni umwe rukumbi warokotse Jenoside mu batutsi bari bahungiye ku biro byahoze bikorerwamo na Sou-Prefegitura ya Munini.

Ni ibitero bagabweho n'Interahamwe mu matariki ya 16 ariko icya simusiga bakigabwaho taliki ya 17 Mata 1994.

Igikorwa cyo kwibuka imbaga y' Abatutsi biciwe aha ku Munini, cyajyane no gushyingura mu cyubahiro imibiri 27 yabonetse ahantu hatandukanye. Narcise Bitoki wahagarariye indi miryango yashyinguye mu cyubahiro ababo, yavuze ko bibabaje kubona hari imibiri ikiboneka itaratangiwe amakubu bigaragaza ko hari abakinangiye imitima ku gutanga amakuru y'ahakiri imibiri.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin yavuze ko uretse n'aha ku Munini, mu karere ka Nyaruguru hose hakigaraga imibiri y'Abatutsi binshwe igenda ikurwa ahakorerwa ibikorwaremezo, ibi ngo bikoma mu nkokora inzira y'ubumwe n'ubwiyunge abarokotse bifuza muri rusange.

Muhongayire Christine umudepite mu nteko Ishinga Amategeko yavuze ko umuntu uhisha abizi ahakiri imibiri y'Abatutsi bishwe afatwa nk'ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abatutsi bari bahungiye ku cyahoze ari Sous Prefegitura ya Munini bari baturutse mu makomine ya Kivu, Mubuga, Rwamiko na Nshili. 

Kugeza ubu imibiri 27 yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Munini aho yaje isanga indi isaga ibihumbi 13 isanzwe iruruhukiyemo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize