Yanditswe Apr, 17 2022 18:04 PM | 27,711 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Nyaruguru, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba nyuma y'imyaka 28 hakiboneka imibiri hirya no hino itaratangiwe amakuru ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ibi babigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28
Abatusi biciwe mu cyahoze ari Sous-Prefegitura ya Munini bari bahahungiye nyuma
bakaza kwicwa n'interahamwe.
Mbonigaba Anastase ni umwe rukumbi warokotse Jenoside mu batutsi bari bahungiye ku biro byahoze bikorerwamo na Sou-Prefegitura ya Munini.
Ni ibitero bagabweho n'Interahamwe mu matariki ya 16 ariko icya simusiga bakigabwaho taliki ya 17 Mata 1994.
Igikorwa cyo kwibuka imbaga y' Abatutsi biciwe aha ku Munini, cyajyane no gushyingura mu cyubahiro imibiri 27 yabonetse ahantu hatandukanye. Narcise Bitoki wahagarariye indi miryango yashyinguye mu cyubahiro ababo, yavuze ko bibabaje kubona hari imibiri ikiboneka itaratangiwe amakubu bigaragaza ko hari abakinangiye imitima ku gutanga amakuru y'ahakiri imibiri.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin yavuze ko uretse n'aha ku Munini, mu karere ka Nyaruguru hose hakigaraga imibiri y'Abatutsi binshwe igenda ikurwa ahakorerwa ibikorwaremezo, ibi ngo bikoma mu nkokora inzira y'ubumwe n'ubwiyunge abarokotse bifuza muri rusange.
Muhongayire Christine umudepite mu nteko Ishinga Amategeko yavuze ko umuntu uhisha abizi ahakiri imibiri y'Abatutsi bishwe afatwa nk'ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abatutsi bari bahungiye ku cyahoze ari Sous Prefegitura ya Munini bari baturutse mu makomine ya Kivu, Mubuga, Rwamiko na Nshili.
Kugeza ubu imibiri 27 yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Munini aho yaje isanga indi isaga ibihumbi 13 isanzwe iruruhukiyemo.
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru