AGEZWEHO

  • Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka – Soma inkuru...
  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...

Nyaruguru: 'Ibifaru' byafashije abatuye i Rusenge kwiteza imbere

Yanditswe Aug, 30 2019 10:05 AM | 13,755 Views



Abatuye mu Kagari ka Bunge mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, baravuga ko ibikorwa by’iterambere birimo nko kubakira abatishoboye inzu zo kubamo, ubwiherero bwujuje ibyangombwa, kurwanya igwingira n’imirire mibi binyuze mu korozwa amatungo magufi ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge bagenda bafashwa n’urubyiruko rwaho rwibumbiye mu itsinda bise 'Ibifaru', bimaze guhindura imibereho yabo n’aho batuye muri rusange. 

Ni itsinda ry’urubyiruko rwavuye mu biyobyabwenge, abarangije kwiga amashuri yisumbuye ndetse n’abacikije amashuri bazwi ku izina ry’ibifaru bo mu Kagari ka Bunge, mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru. 

Uretse kuba abagize ibifaru bahura bakizigama, banagira n’indi gahunda yo guhuriza imbaraga hamwe bagafasha abaturage mu bibazo bitandukanye bahura na byo. 

Muri byo harimo nko kububakira inzu, ubwiherero, uturima tw’igikoni ndetse no gufasha mu kurwanya ibiyobyabwenge no gukumira amakimbirane mu miryango. Kuri ibi kandi hiyongeraho gutangira ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye no kuboroza amatungo magufi hagamijwe gukumira igwingira n’imirire mibi mu bana.

Ndayizeye J.Bosco, ni umwe mu bagize itsinda ibifaru. Avuga ko yari yaragizwe imbata n’ibiyobyabwenge ku buryo ntacyo yigezagaho uretse guhora yasinze. Gusa ngo nyuma yo kwinjira mu bifaru, ubuzima bwa Ndayizeye bwarahindutse ku buryo nawe asigaye atanga umusanzu we mu kubaka igihugu ahereye mu baturanyi.

Uru rubyiruko rugize itsinda ry’Ibifaru, rusaba ko ibyo bakora bitakabaye umwihariko w’aha i Rusenge gusa. Basanga ahubwo  n’abatuye mu tundi duce bakwiye gushyira imbaraga zabo hamwe bagaharanira kubaka igihugu kizira ubukene cyane ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu.

Abatuye mu Kagari ka Bunge bavuga ko ibikorwa by’uru rubyiruko rw’ibifaru byabafashije kwiyubaka mu nzira igana ku iterambere ry’imiryango yabo. Hari bamwe muri bo batagiraga aho kuba bafashijwe kubona amacumbi n’uru rubyiruko. 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko hari gahunda yo guhuza uru rubyiruko rw’ibifaru n’abandi baturuka mu mirenge yose kugira ngo ibikorwa nk’ibi bibe umuco w’urubyiruko rw’akarere kose.

Itsinda ry’urubyiruko ryitwa Ibifaru, ryatangiye gukora muri Gashyantare 2018 rikaba rigizwe n'urubyiruko 150.

Jean Pierre NDAGIJIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira