Yanditswe Dec, 25 2020 21:10 PM | 25,500 Views
Abatuye mu bice by’icyaro baravuga ko mu kwizihiza Noheli y’uyu mwaka bitandukanye cyane n’uko bajyaga bayizihiza, dore ko wasangaga benze amayoga, bakabaga amatungo mu miryango hirya nohino bagakora ibirori. Gusa kuri iyi nshuro bayizihirije mu ngo aho wasangaga no ku du centre dukunze gushyuha nta rujya n’uruza ruhari.
Ubusanzwe mu bice by’icyaro kuri Noheli wasangaga abaturage bajya gusenga, bavayo bakajya kwinezeza mu du centre duherereye aho batuye, abandi bagateranira mu miryango itandukanye bagasabana.
Abatuye mu mirenge ya Ngera Ngoma mu karere ka Nyaruguru baravuga ko kuri iyi Noheli y’umwaka wa 2020, ibintu byahindutse kuko haba mu de centre, mu ngo ndetse no mu nsengero abantu si benshi nk’uko byabaga bimeze mu myaka yashize. Ibi ngo byatewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19, aho nta bantu bagomba guterana ari benshi ngo basabane kuko bishobora kubaviramo kwanduzanya iki cyorezo.
Aba baturage kandi bagaragaza ko no kuba hari aho insengero zitaremererwa gukora , ahandi hakaba hajyamo umubare muto, na byo byabaye umwihariko wo kwizihiza noheli muri uyu mwaka ugereranyije na mbere wasangaga insengero zakubise zikuzura.
Si muri ibi bice by’icyaro gusa abantu batakoze ibirori byo kwizihiza Noheli, kuko no mu mijyi wasangaga urujya n’uruza rw’abantu rwagabanutse ugereranyije n’uko abantu bajyaga bizihgiza Noheli. Ibi byose ariko byatewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, icyorezo cya Covid19, hirindwa ko abantu bashobora kwegerana cyane bityo bakanduzanya.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru