AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Nyiramunukanabi yabaye imari i Bugesera

Yanditswe Jun, 07 2023 18:46 PM | 50,708 Views



Abaturage bo mu karere ka Bugesera bafite uruganda bagemurira ikimera cyari kimenyerewe nk’icyonnyi cyitwa nyiramunukanabi, none gisigaye ari imari ishobora guhesha umuntu umushahara urenga ibihumbi 200 Frw buri kwezi.

Ni mu Kagari ka Kagomasi mu Murenge wa Gashora hakuno gato y'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cyubakwa i Bugesera.

Aha ni ho hari uruganda rumaze ukwezi rutunganya amavuta mu byatsi byitwa nyiramunukanabi. Kuri ubu rumaze kwakira toni zibarirwa muri 90 zifite agaciro ka miliyoni hafi 6 Frw zagiye mu baturage baruzanira iki kimera.

Ikiro kimwe kishyurwa amafaranga 60 ariko urengeje ibiro 100 ku munsi ahabwa amafaranga 70/Kg.

Nsekambabaye Ferdinand n'uwihoreye Martin ni bamwe mu bagemuye Nyiramunukanabi kuri uru ruganda ruyitunganya

Ni umushinga watanze akazi ku baturage bo mu ngeri zinyuranye no mu bice bitandukanye by’akarere ka Bugesera n’ubwo abenshi babanje gusa n’ababisuzugura nk’uko bakomeza babisobanura.

Abashinze uru ruganda bavuga ko bagamije inyungu no gutanga akazi ku baturage mu gihe kirekire kandi birajyenda bigerwaho

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace buvuga ko ibi byatsi bihari ku bwinshi kandi kugeza ubu ababikeneye babibona ku buntu kuko benshi mu baturage bakinezezwa no kubona uwayibakurira mu mirima cyangwa mu bishanga bya Leta bakoreramo imirimo y’ubuhinzi.



Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF