Yanditswe Jun, 07 2023 18:46 PM | 50,708 Views
Abaturage bo mu karere ka Bugesera bafite uruganda
bagemurira ikimera cyari kimenyerewe nk’icyonnyi cyitwa nyiramunukanabi, none gisigaye
ari imari ishobora guhesha umuntu umushahara urenga ibihumbi 200 Frw buri
kwezi.
Ni mu Kagari ka Kagomasi mu Murenge wa Gashora hakuno gato y'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cyubakwa i Bugesera.
Aha ni ho hari uruganda rumaze ukwezi rutunganya amavuta mu byatsi byitwa nyiramunukanabi. Kuri ubu rumaze kwakira toni zibarirwa muri 90 zifite agaciro ka miliyoni hafi 6 Frw zagiye mu baturage baruzanira iki kimera.
Ikiro kimwe kishyurwa amafaranga 60 ariko urengeje ibiro 100 ku munsi ahabwa amafaranga 70/Kg.
Nsekambabaye Ferdinand n'uwihoreye Martin ni bamwe mu bagemuye Nyiramunukanabi kuri uru ruganda ruyitunganya
Ni umushinga watanze akazi ku baturage bo mu ngeri zinyuranye no mu bice bitandukanye by’akarere ka Bugesera n’ubwo abenshi babanje gusa n’ababisuzugura nk’uko bakomeza babisobanura.
Abashinze uru ruganda bavuga ko bagamije inyungu no gutanga akazi ku baturage mu gihe kirekire kandi birajyenda bigerwaho
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace buvuga ko ibi byatsi bihari ku bwinshi kandi kugeza ubu ababikeneye babibona ku buntu kuko benshi mu baturage bakinezezwa no kubona uwayibakurira mu mirima cyangwa mu bishanga bya Leta bakoreramo imirimo y’ubuhinzi.
Jean Paul MANIRAHO
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru