Yanditswe Sep, 20 2019 18:16 PM | 10,870 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane bashya nk'uko tubikesha itangazo ryavuye muri Perezidansi ya Repubulika.
Iryo tangazo rigira riti "Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80 igika cya mbere, agace ka 2, n'igika cya 5, none ku wa 20 Nzeri 2019,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashyizeho Abasenateri bakurikira:
1. Dogiteri IYAMUREMYE Augustin
2. Madamu NYIRASAFARI Espérance
3. Bwana HABIYAKARE François
4. Dogiteri MUKABARAMBA Alvera
Dr Iyamuremye Augustin yari Perezida rw'Urwego rw'Igihugu ngishwanama rw'inararibonye, Nyirasafari Espérance yari Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Dr Mukabaramba akaba yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.
Na ho Habiyakare Françoisakaba yari Perezida w'Inama y'Ubuyobozi ya Komisiyo y'Igihugu y'Abakozi ba Leta.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda riteganya ko hari abandi basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Ku ikubitiro hashyirwaho abasenateri 4, abandi 4 bakazinjira muri sena nyuma y'umwaka.
Kuri ubu muri Sena hakaba harimo abasenateri 4 bazarangiza manda yabo umwaka utaha kuko bashyizweho manda imaze umwaka itangiye. Abo ni ni Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite.
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
1 hour
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru