Yanditswe Aug, 02 2021 16:30 PM | 56,126 Views
Kuri uyu wa mbere
w’itangira ry’akazi muri Leta n’ibikorwa byo mu bikorera, umunsi wa Kabiri wo
gukuraho gahunda ya Guma mu rugo ahahurira abaturage benshi nko muri za gare,
hagaragaye urujya n’uruza rw'abaturage ku buryo byateje umubyigano n'imirongo
miremire, bituma habaho kwica amabwiriza
yo kwirinda COVID 19.
Uyu mubyigano w’abaturage wagaragaye hirya no hino ku masoko n'imirongo miremire ku mabanki, by'umwihariko muri gare zihuriramo abaturage cyane cyane gare ya Nyabugogo abaturage bari benshi ndetse no kumihanda.
Abaturage bavuga ko byatewe no kubura imodoka, bakaba bari bafite impungenge z’uko isaha yo kuba bageze mu ngo itari bwubahirizwe.
Guma mu rugo itangira mu mujyi wa Kigali, hari bamwe mu baturage bawuvuyemo bajya mu ntara kubera kwikanga ko imibareho yabo yamererwa nabi.
Kuri uyu wa mbere bagarutse mu mujyi wa Kigali, bavuga ko byabahaye isomo.
Hari na bamwe bari kuva mu mirenge iri muri gahunda ya Guma mu rugo nka Shyorongi, Nyamata, bakaza mu mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’urwego ngenzuramikorere, RURA buvuga ko kuri uyu wa mbere imbaraga nyinshi bazishyize mu gutwara abanyeshuri bashoje ibizamini bya leta.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ingendo muri RURA, Anthony Kulamba yasabye abaturage barimo gutera umubyigano bashaka gutaha kubyihanganira bagasubika ingendo, bagataha kuri uyu wa kabiri kuko n’imodoka zirimogutwara abanyeshuri zizaba zasoje iki gikorwa.
Ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 30 Nyakanga niyo yakuyeho gahunda ya Guma mu rugo mu mujyi wa Kigali n’uturere 8 twari tuyirimo.
Kandi yemeje isubukurwa ry’ingendo zo gutwara abantu mu ngendo zihuza uturere umujyi wa Kigali n’Intara, ariko imodoka igatwara 50% by’ubushobozi. Hafashwe ingamba z’uko abaturage bagomba kuba bageze mu ngo saa kumi n’ebyiri.
Jean Paul Turatsinze
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru