AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

OMS yashimye u Rwanda ku bw'imbararga rukomeje gushyira mu guhangana na COVID19

Yanditswe Feb, 04 2021 20:29 PM | 10,815 Views



Umuyobozi Mukuru wa OMS ishami ry’Afurika Dr.Matsidiso Moeti ashima uburyo u Rwanda ruhagaze mu rugamba rwo kurwanya COvid 19, kuri ubu rukaba ruri mu bihugu byatoranijwe ku ikubitiro ngo bizahabwe doses  ibihumbi 320 z’urukingo rwa Pfizer-BioNTech muri uku kwezi kwa 2.

Ibi yabitangarije mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa kane  hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni ikiganiro cyahuje Umuyobozi Mukuru wa OMS ishami rya Afurika  Dr. Matsidiso  Moeti, Ministri w’ubuzima w’u Rwanda Dr.Daniel Ngamije na  Ministri w’ubuzima muri Malawi Kandondo Chiponda aho bavugaga ku bijyanye nuko Afurika yiteguye kugeza inkingo za COvid 19 ku baturage.

Umuyobozi Mukuru wa OMS ishami ry’Afurika Dr.Matsidiso  Moeti avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu 4 bizahabwa dose ibihumbi 320 z’urukingo rwa Pfizer-BioNTech. Uretse u Rwanda ibindi bihugu ni  Cap vert, Afurika y’ epfo na Tuninisia.

Dr. Moeti avuga kandi ko binyuze muri gahunda ya Covax, ibihugu bya Afurika bizashobora gukingira 20% by’abaturage babyo, bikazanahabwa dose miliyoni 600 z’urukingo rwa COVID 19 mbere yuko uyu mwaka wa 2021 urangira.

Gusa yasabye ibihugu bya Afurika kwigisha abaturage akamaro k’urwo rukingo kugira ngo rutazapfa ubusa.

Yagize ati "Ni inkingo twagenzuye bihagije ibijyanye n' imikorere yazo, hari inzego twashyizeho zigomba gusuzuma izo nkingo zikareba niba zigirira akamaro umuntu uzihawe,tunareba niba nta ngaruka mbi zagira kuri abo bazihabwa. Ibyo ni byo turi gukora dufatanije na za leta n' imiryango yigenga."

Minisitiri w'Ibuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije avuga ko inkingo nizigera mu Rwanda zizafasha kurengera ubuzima bw'abaturage barimo n'abakozi bo kwa muganga.

Yagize ati "Kubona urukingo rwa COVID19 bizadufasha kurinda abakozi bo kwa muganga baba bafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo kuva cyagera bwa mu Rwanda  ku ya 14 z'ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2020. Twishimiye ko tuzashobora gukingira abo bari ku ruhembe mu kurwanya COVID19 barimo abaforomo, abaganga, abajyanama b'ubuzima n'abandi bari kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID19. Ikindi kandi ibi bizaduha imbaraga zo gukomeza gushaka inkingo mu muryango wa Afurika yunze ubumwe n'ahandi hashoboka kugeza dukingiye byibura 60% by' abaturage bacu."

Muri iki kiganiro kandi u Rwanda rwagaragaje ko bimwe mu byafashije igihugu guhangana n’icyorezo cya COVID19 harimo kugira ubuyobozi bwiza bukora ibishoboka byose ngo ubuzima bw’abaturage burengerwe, inzego z’ubuzima zitajegajega ndetse no guhanga udushya turimo gukoresha ikoranabuhanga rya robot ndetse n’amasaha yambikwa abarwaye COVID19 bakurikiranirwa mu ngo.

OMS ishami rya Afurika ivuga ko bitarenze uku kwezi, dose miliyoni 90 z’urukingo rwa COVID19 zizaba zagejejwe ku mugabane w’ Afurika. Izo dose ngo zizafasha ibihugu by’ Afurika gukingira 3% by’abaturage babyo, mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021.

Kugeza ubu umugabane wa Afurika ufite abanduye COVID19 miliyoni 3 n’ibihumbi birenga 500. Muri abo abarenga miliyoni 3 bitaweho barakira naho abarenga ibihumbi 92 bahitanywe na yo.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama