AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Olivier Nizeyimana yatorewe kuyobora FERWAFA, uko amatora yagenze

Yanditswe Jun, 27 2021 18:45 PM | 127,685 Views



Kuri iki Cyumweru, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryabonye umuyobozi mushya wasimbuye  Rtd Bg.Gen.Sekamana Jean D’amascene uherutse kwegura kuri uwo mwanya, uyu akaba ari Olivier Nizeyimana.

Akimara gutorwa, Nizeyimana yasezeranyije ko azakoranira hafi n’abanadi bafite uburanararibonye mu mupira w’amaguru, kugira ngo barusheho kuwuteza imbere.

Mu gihe kingana n’imyaka ine, ni Mugabo Nizeyimana Olivier watorerwe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA azamara.

Ni amatora yabereye mu nteko rusange yayo idasanzwe kuri iki cyumweru. Uyu mugabo yatowe ku bwiganze bw’amajwi 52 kuri 59 mu bitabiriye iyi nteko itora.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, yagarutse ku byo yitezweho, maze agaragaza ko byose bizashingira kuri manifesto ye, irimo guteza imbere umupira w’amaguru hahereye ku bakiri bato.

Yagize ati “Ntabwo manifesto yacu twayihereye ku byo bakoze kuko nta n’ubwo tuzi niba byarabananiye, ahubwo twayihereye ku bibazo tureba, tumaze ku bibona twiremamo ubwenge n’imbaraga n’ubushobozi tubona twabikemura. Mu guteza imbere umupira w’abakiri bato ndetse n’abagore, ni byinshi cyane harimo n’ibyo gutunganya amarerero. Tuzashaka abaterankunga icyo tugomba guheraho ni ukwicaza abo bantu bose tukababaza ibibazo bafite ndetse tukabigisha no gukora kinyamwuga.’’

Ku kibazo cy’umubare w’abanyamahanga ukiri muto muri shampiyona y’u Rwanda, Nizeyimana yavuze ko ari ikibazo kigiye kuganirwaho mu by’ibanze, ndetse yongeraho ko azanagirana ibiganiro n’abakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, ngo kuko gukorana nabo ari iby’agaciro.

Ni umwanya yari ahanganiyeho na Rurangirwa Louis, waje kuvanamo candidature ye ku munota wa nyuma, avuga ko hari amwe mu mategeko atubahirijwe bityo akaba akuyemo ake karenge.

Perezida mushya wa Ferwafa Nizeyimana Olivier, akaba asimbuye kuri uyu mwanya Rtd Brig Gen. Sekamana Jean Damascene weguye kuri uyu mwanya muri Mata uyu mwaka, umwanya yari amazeho imyaka irenga itatu.

Aya matora kandi yanitabiriwe n’intumwa ya CAF akaba n’umuyobozi wa CECAFA Karia  Wallace, ndetse n’intumwa ya FIFA Salomon Mudege.

Aba bose bashimye uko amatora yagenze, bavuga ko yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.


Faradji Niyitegeka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira