Yanditswe Sep, 14 2022 19:52 PM | 160,051 Views
Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, yakiriye tumwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba mu rwego rwo gusobanura amwe mu makosa yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.
Utu turere turimo Bugesera, Nyagatare, Rwamagana na Kayonza.
Akarere ka Bugesera kabajijwe ku bibazo bijyanye
n'amafaranga y'abagenerwabikorwa ba VUP atinda mu mirenge Sacco adahabwa ba
nyirayo, aka karere kandi kabajijwe ikibazo cy'amafaranga agera kuri miliyoni 12
yatanzwe nk'inguzanyo agamije kuzamura abaturage ataragaruka.
Kuri ibi bibazo, umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko amakosa yagaragaye agiye gukosoka.
Yagize ati "Birumvikana kugira ngo
dutumizwe hano ni uko bitameze neza, hari ibyo tugomba gukosora nk'ibijyanye
n'amafaranga y'agenerwabikorwa ba VUP byagaragaye ko hari aho atinda kuri konte
z'imirenge SACCO atagera ku muturage kandi ariwe umushinga ugendereye kugira ngo
azamuke, turasabwa kubikurikana kandi hari ingamba twafashe n'inama twagiriwe
hano turazishyira mu bikorwa aho tunateganya ko amafaranga yishyurwa umuturage
azajya ava mu karere yishyurw aumuturage hakoreshejwe telephone bidaciye ku
yindi konte. Hari ibindi byagiye bigaragazwa mu gukurikirana amasoko yatanzwe,
imyubakire y'ibikorwa remezo, kugenzura ko ubuziranenge bwuzuye iyo bigaragaye ko hari ibidakorwa neza ni
ukongera ubugenzuzi."
Akarere ka Nyagatare nako kabarijwe mu ruhame na PAC ku makosa yagaragajwe muri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta.
Aya makosa yiganjemo itangwa ry'amasoko mu buryo budakurikije amategeko ndetse no kuba hari rwiyemezamirimo wishyuwe miliyoni 11 Frw inshuro ebyiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred yagize ati "Ni ku masezerano agera kuri 14 aho navuga mu by'ukuri ko twagiye duhura n'imbogamizi mu gihe cya guma mu rugo, urebye yose nk'uko twagiye tubibagaragariza aho bidadukundiraga bitewe n'uko byabasabaga kuzana performance security bakatwereka ko bagize ikibazo cyo guhita bazibona bigenda bifata iyi minsi bifata iyi minsi. Icya kabiri twagize nk'imbogamizi ni systeme dukoresha y'umucyo ariko tukagenda dusaba ubufasha ku masezerano amwe n'amwe biza kutuviramo kugenda habaho ubukererwe mu gusinya amasezerano. Ariko badepite amasezerano yose uko ari 14 yarasinywe ndetse akaba yarashyizwe mu bikorwa kugeza uyu munsi."
Abadepite bavuga ko hakwiye gushakwa umuti w'ibibazo byagaragajwe n'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta.
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru