Yanditswe Mar, 01 2020 12:33 PM | 17,268 Views
Abagize Biro Politiki y'ishyaka Ntangarugero muri Demokorasi (PDI), kuri iki Cyumweru birukanye burundu mu ishyaka Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi. Bavuga ko amakosa yo kurya ruswa yakoze batayihanganira.
Abagize Biro Politiki y'ishyaka Ntangarugero muri Demokorasi PDI bavuga ko bitandukanije n'umuntu wese ugaragaraho imikorere mibi akishora mu bikorwa bimunga umutungo w'igihugu birimo na ruswa.
Ibi babigarutseho kuri iki Cyumweru mu nama ya Biro Politiki y'iri shyaka ubwo bareberaga hamwe imikorere n'iterambere ry'iri shyaka ndetse banasuzuma n'ubwegure bw'uwari Visi Perezida wa kabiri w'iri shyaka Dr Isaac Munyakazi.
Munyakazi akurikiranweho icyaha cya ruswa cyanatumye avanwa ku mirimo yari ashinzwe nk'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye.
Abagize biro bavuze ko bitandukanije n'ibyaha yakoze ku giti cye. Bakaba bahise bemeza ko Dr Isaac Munyakazi yirukanwa burundu muri iri shyaka kuko basanga amakosa yakoze batayihanganira.
Perezida w'Ishyaka PDI Mussa Fazil Harelimama avuga ko iki ari icyaha nk'ishyaka batagomba kwihanganira by'umwihariko ko uyu Dr Isaac Munyakazi yari mu bayobozi bakuru b'iri shyaka.
Mu izina ry'abayoboke b'ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi umuyobozi waryo Moussa Fazil asaba imbabazi Abanyarwanda n'igihugu muri rusange kubera amakosa akomeye yakozwe n' umuyoboke wabo, wari n'umuyobozi mu nzego nkuru z'igihugu
Ubwo yafunguraga Umwiherero wa 17 w'abayobozi, Perezida Paul Kagame yavuze ko impamvu Dr Isaac Munyakazi yakuwe muri Guverinoma ari uko yariye ruswa y’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda, aho ngo yashyize mu myanya 10 ya mbere ishuri ryari ryaje mu myanya ya nyuma.
Jean Paul TURATSINZE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru