AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

PDI yirukanye burundu Dr Isaac Munyakazi uherutse kwirukanwa muri guverinoma

Yanditswe Mar, 01 2020 12:33 PM | 17,268 Views



Abagize Biro Politiki y'ishyaka  Ntangarugero muri Demokorasi (PDI), kuri iki Cyumweru birukanye burundu mu ishyaka Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi. Bavuga ko amakosa yo kurya ruswa yakoze batayihanganira.

Abagize Biro Politiki y'ishyaka  Ntangarugero muri Demokorasi PDI bavuga ko bitandukanije n'umuntu wese ugaragaraho imikorere mibi akishora mu bikorwa bimunga umutungo w'igihugu birimo na ruswa.

Ibi babigarutseho kuri iki Cyumweru  mu nama ya Biro Politiki y'iri shyaka ubwo bareberaga hamwe imikorere n'iterambere ry'iri shyaka ndetse banasuzuma n'ubwegure bw'uwari Visi Perezida wa kabiri w'iri shyaka Dr Isaac Munyakazi.

Munyakazi akurikiranweho icyaha cya ruswa cyanatumye avanwa ku mirimo yari ashinzwe nk'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye.

Abagize biro bavuze ko bitandukanije n'ibyaha yakoze ku giti cye. Bakaba bahise bemeza ko Dr Isaac Munyakazi yirukanwa burundu muri iri shyaka kuko basanga amakosa yakoze batayihanganira.

Perezida w'Ishyaka PDI Mussa Fazil Harelimama avuga ko iki ari icyaha nk'ishyaka batagomba kwihanganira   by'umwihariko ko uyu Dr Isaac Munyakazi yari mu bayobozi bakuru b'iri shyaka.

Mu izina ry'abayoboke b'ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi umuyobozi waryo Moussa Fazil asaba imbabazi Abanyarwanda n'igihugu muri rusange kubera amakosa akomeye yakozwe n' umuyoboke wabo, wari n'umuyobozi mu nzego nkuru z'igihugu

Ubwo yafunguraga Umwiherero wa 17 w'abayobozi, Perezida Paul Kagame yavuze ko impamvu Dr Isaac Munyakazi yakuwe muri Guverinoma  ari uko yariye ruswa y’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda, aho ngo yashyize mu myanya  10 ya mbere ishuri ryari ryaje mu myanya ya nyuma.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira