Yanditswe May, 08 2019 18:13 PM | 7,814 Views
Perezida wa repubulika Paul Kagame arizeza abaturarwanda ko uzagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari we bizagiraho ingaruka, yaba ari mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Ibi yabivugiye mu karere ka Burera ubwo yasuraga abaturage akagirana ibiganiro nabo, aho yasabye abayobozi gufasha abaturage kubona serivisi zose bajyaga gushaka hanze y’igihugu.
Perezida wa
repubulika Paul Kagame yagaragaje uruzinduko rwe muri aka karere nk’umwanya wo
kuganira no kujya inama n’abaturage ku ngamba zo kwiteza imbere no kuzamura
ubukungu bw’igihugu.
Gusa yagaragaje ko adashobora kwihanganira abayobozi badindiza iri terambere igihugu cyifuza bigatuma hari ibidakorwa kandi igihugu kibifitiye ubushobozi.
Perezida Kagame yemeza ko iyi mikorere ari yo ituma hari serivisi abaturage bajya gushakira hanze y’igihugu kandi u Rwanda rwakabaye ruzibaha.
Ibibazo byagaragajwe mu biganiro umukuru w’igihugu yagiranye n’abaturage, harimo iby’inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi zahagaze, asaba inzego zibishinzwe kugikemura kimwe n’icy’imbuto ziganjemo iz’ibirayi.
Hari n’icy’umuhanda Base-Butaro-Kidaho, aho bamenyeshejwe ko wabonewe inkunga y’igihugu cy’u Buhinde ukaba ugiye gutangira gukorwa mu gihe kitarenze amezi abiri.
Akarere ka Burera kari mu turere dukennye mu Rwanda kuko hafi ½ cy’abaturage bari mu bukene, mu gihe abangana na 19,9% bari mu bukene bukabije. Kwegerezwa amashanyarazi biracyari kuri 30.7%, naho gahunda ya Girinka igeze ku bantu 11,565.
Burera batunzwe by’umwihariko n’ubuhinzi, ahamaze guhuzwa ha 73,000 z’ubutaka.
Inkuru ya Gratien HAKORIMANA
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
2 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru