Yanditswe May, 01 2019 10:00 AM | 3,904 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga gushyira hamwe kw'ibihugu bya Afurika ari byo bizatuma uyu mugabane ukorana n'ibindi bice by'Isi mu nyungu rusange aho gukomeza kurambiriza ku nkunga no kugenerwa uburyo bwo kubaho, ibi umukuru w'igihugu yabivugiye mu nama ya Milken Global Conference yiga ku bibazo byugarije isi yaberaga muri Amerika.
Ni ikiganiro
Umukuru w'igihugu yahuriyemo na Lord Peter Mandelso wagize inshingano
zitandukanye mu Bwongereza, yanabaye komiseri ushinzwe ubucuruzi mu muryango
w'ubumwe bw'u Burayi, Jane Harman wabaye umudepite muri Leta zunze ubumwe za
Amerika na Michael Pillsbury uyobora ikigo cyo mu Bushinwa uyu yananditse
ibitabo bitandukanye ku bushinwa.
Igingo ijyanye n'amadeni uruhuri umugabane wa afurika ufitiye ubushinwa yagaragajwe nk'iteye impungenge ku bwisanzure bw'umugabane wa afurika mu kugena ahazaza hawo gusa iyi ngingo Umukuru w'igihugu asanga atari ukuri.
Perezida Paul Kagame yagize ati "Ni ngombwa ko niba Afurika ifata ideni ahari ho hose, rikwiye kuba ari ideni rishorwa mu mishinga ifite inyungu izatuma rya deni ryishyurwa ku gihe. niba atari uko bimeze Afurika ntikwiye kuba ifata rya deni aho ariho hose yaba mu Bushinwa cyangwa ahandi, kandi Afurika ntifitiye ideni Ubushinwa gusa, inarifitiye n'abaterankunga bandi nubwo mu minsi ya vuba habayeho gusonera abishyuzwaga amadeni ariko ibyo n'ubundi byabaye kuko habanje kubaho ideni. iyo urebye afurika ugasanga ifite umutwaro munini w'ideni yaba iryo ifiye ubushinwa cyangwa n'abandi icyo kwibaza hano n'icyakozwe muri iryo deni.''
Umukuru w’igihugu avuga ko nta muntu n’umwe ukwiye gutanga urwitwazo kuri ruswa kandi ko igomba kurwanywa iyo iva ikagera, ibi ngo ibihugu bya Afrika bikaba ari byo bigerageza gukora.
Perezida Kagame yateye utwatsi ibivugwa ko ngu Ubushinwa bwaba bwimakaza ruswa muri Afrika ndetse ashimangira ko ibivugwa ko ngo ibuhugu bya Afrika bizagwa mu mutego w’amadeni w’iki gihugu ntashingiro bifite kuko ngo abavuga ibi ari abari hanze y’umugabane wa Afrika.
Ku bijyanye n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko Afurika ibifata nk’abafatanyabikorwa b’imena cyangwa se abashoramari b’ingenzi muri Afrika. Yongera ho ko iyaba ibihugu byo mu Burengerazuba byakoraga ishoramari uko bikwiye muri Afrika, Afurika itagwa mu mutego w’ipiganwa.
Umukuru w’igihugu yashoje ijambo rye avuga ko Afrika ikeye gukora ibisabwa byose ndetse no gukorera hamwe kugira ngo igere ku rwego rurerenze urwo iri ho ubu kdi nayo igira uruhare mu bibera mu ruhando mpuzamahanga.
Muri iki kiganiro Umukuru w'igihugu yari kumwe na Lord Peter Mandelso wagize inshingano zitandukanye mu Bwongereza no mu muryango w'ubumwe bw'u Burayi muri rusange, Jane Harman wigeze kuba umwe mu bagize congress ya Leta zunze ubumwe za Amerika, Mikchael Pillsbury.
Inkuru ya Paul Rutikanga
AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka
Apr 06, 2022
Soma inkuru
Intara y'Amajyepfo ku isonga mu kurwanya igwingira mu bana
Jan 04, 2022
Soma inkuru