Yanditswe May, 15 2019 16:49 PM | 7,468 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije inama yiga ku
buryo bwo kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika 'Transform Africa Summit', kuri uyu
wa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2019.
Umukuru w'igihugu yagaragaje ko kubera uruhare ikoranabuhanga rifite mu mibereho y'ikiremwamuntu muri iki gihe, Afrika nta yandi mahitamo ifite atari ukwimakaza ikoranabuhanga no kuriteza imbere hubakwa ibikorwaremezo bikewe, kuko ari urufunguzo rwo kugera ku iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza yifuza, ibintu yagaragaje ko nta n’umwe byari bikwiye gutera impungenge.
Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yahamagariye abanyafurika kwirinda kuba nk'ingunguru zirimo ubusa ngo bemera kuba isoko ry'amahanga mu by'ikoranabuhanga, kuko nabo bafite ububasha n'ubushobozi bwo guhanga ibishya bikababera isooko y'ubukire n'iterambere.
Banki y'Isi igaragaza ko muri 2015 ikoranabuhanga ryari ryihariye 15% by'umusaruro mbumbe w'Isi, bikaba biteganyijwe ko mu myaka 10 iri imbere rizagera kuri 25% by'umusaruro mbumbe w'Isi.
Ni mu gihe kandi amahirwe ashingiye ku bucuruzi mu ikoranabuhanga Afrika ifite yatuma buri mwaka ubukungu bwayo wiyongeraho miliyari 70 z’amadorali ndetse umusaruro mbumbe wayo ukiyongeraho miliyari 300 z’amadorali.
Visi Perezida wa Banki y'Isi ushinzwe Africa Hafez Ghanem, akaba yagaragarije abitabiriye iyi nama ko ikoranabuhanga ubu rifite ijambo rikomeye ku buryo ubucuruzi bukorwa muri iki kinyejana cya 21. Yijeje ko Banki y'Isi izakomeza gushyigikira Africa mu rugendo irimo rwo guteza imbere ikoranabuhanga n'ubukungu burishingiyeho, ishyigikira imishinga inyuranye.
Mu gihe imibare igaragaza ko umwaka wa 2017 warangiye gukwirakwiza internet biri ku gipimo cya 54.4% ku Isi na 35.4% muri Africa, Perezida Paul KAGAME we yasabye abanyafrika bagezweho n'iryo koranabuhanga kuribyaza umusaruro rikababera isoko y'iterambere n'imibereho myiza, gusa ashimangira ko kugirango ibyo bigerweho bisaba abanyafrika guhanga ibishya aho kuba isoko ry'ibyahanzwe n'abandi.
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ya Transform Africa wanitabiriwe kandi n'abakuru b'ibihugu bibiri, aribo Uhuru Kenyatta wa Kenya ndetse na Ibrahim Boubakar Keita wa Mali, nabo bari mu Rwanda aho bitabiriye iyi nama.
Aba banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango nyuma yo gusura ibikorwa binyuranye by'ikoranabuhanga bimurikirwa muri iyi nama.
Inkuru ya Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru