AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

PEREZIDA PAUL KAGAME YAFUNGUYE INAMA YA TRANSFORM AFRICA

Yanditswe May, 15 2019 16:49 PM | 7,468 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije inama yiga ku buryo bwo kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika  'Transform Africa Summit', kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2019.

Umukuru w'igihugu yagaragaje ko kubera uruhare ikoranabuhanga rifite mu mibereho y'ikiremwamuntu muri iki gihe, Afrika nta yandi mahitamo ifite atari ukwimakaza ikoranabuhanga no kuriteza imbere hubakwa ibikorwaremezo bikewe, kuko ari urufunguzo rwo kugera ku iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza yifuza, ibintu yagaragaje ko nta n’umwe byari bikwiye gutera impungenge.


Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yahamagariye abanyafurika kwirinda kuba nk'ingunguru zirimo ubusa ngo bemera kuba isoko ry'amahanga mu by'ikoranabuhanga, kuko nabo bafite ububasha n'ubushobozi bwo guhanga ibishya bikababera isooko y'ubukire n'iterambere.

Banki y'Isi igaragaza ko  muri 2015 ikoranabuhanga  ryari ryihariye 15% by'umusaruro mbumbe w'Isi, bikaba biteganyijwe ko mu myaka 10 iri imbere rizagera kuri 25% by'umusaruro mbumbe w'Isi.


Ni mu gihe kandi amahirwe ashingiye ku bucuruzi mu ikoranabuhanga Afrika ifite yatuma buri mwaka ubukungu bwayo wiyongeraho miliyari 70 z’amadorali ndetse umusaruro mbumbe wayo ukiyongeraho miliyari 300 z’amadorali. 

Visi Perezida wa Banki y'Isi ushinzwe Africa Hafez Ghanem, akaba yagaragarije abitabiriye iyi nama ko ikoranabuhanga ubu rifite ijambo rikomeye ku buryo ubucuruzi bukorwa muri iki kinyejana cya 21. Yijeje ko Banki y'Isi izakomeza gushyigikira Africa mu rugendo irimo rwo guteza imbere ikoranabuhanga n'ubukungu burishingiyeho, ishyigikira imishinga inyuranye.


Mu gihe imibare igaragaza ko umwaka wa 2017 warangiye gukwirakwiza internet biri ku gipimo cya 54.4% ku Isi na 35.4% muri Africa, Perezida Paul KAGAME we yasabye abanyafrika bagezweho n'iryo koranabuhanga kuribyaza umusaruro rikababera isoko y'iterambere n'imibereho myiza, gusa ashimangira ko kugirango ibyo bigerweho bisaba abanyafrika guhanga ibishya aho kuba isoko ry'ibyahanzwe n'abandi.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ya Transform Africa wanitabiriwe kandi n'abakuru b'ibihugu bibiri, aribo Uhuru Kenyatta wa Kenya ndetse na Ibrahim Boubakar Keita wa Mali, nabo bari mu Rwanda aho bitabiriye iyi nama.

Aba banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango nyuma yo gusura ibikorwa binyuranye by'ikoranabuhanga bimurikirwa muri iyi nama.


Inkuru ya Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira