AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

PEREZIDA PAUL KAGAME YAKIRIYE INDAHIRO Z'ABAYOBOZI BASHYA

Yanditswe Apr, 18 2019 17:10 PM | 6,321 Views



Perezida wa repubulika Paul KAGAME arasaba abanyarwanda n’abayobozi by’umwihariko guha agaciro umurimo bakora, kandi bakarangwa n’ubushishozi, umurava n’ubwitange. Ibi yabitanzemo ubutumwa ubwo kuri uyu wa kane yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya mu nzego za gisivili n’iza gisirikari.

Abayobozi barahiye uyu munsi, ni Alphonse HITIYAREMYE na Francois Regis RUKUNDAKUVUGA, abacamanza mu rukiko rw'ikirenga, TUGIREYEZU Venantie, umucamanca mu rukiko rw'ubujurire, Emmanuel NDORIYOBIJYA, umudepite mu nteko ishinga amategeko na Lt. Gen. Jean-Jacques MUPENZI, umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka.

Nyuma yo kwakira indahiro zabo, perezida wa repubulika Paul KAGAME yasabye abayobozi, ariko n'abanyarwanda bose muri rusange, guha agaciro umurimo bakora, kugira ngo igihugu gishobore kugera ku ntego kiyemeje.

Perezida PAUL KAGAME yagize ati

"Birazwi ko dusaba buri munyarwanda, cyane cyane abari mu nzego z'ubuyobozi, guha umurimo bakora agaciro gakwiye. Umurimo bakawukorana ubushishozi, umurava, ndetse n'aho bibaye ngombwa ubwitange. Ngira ngo twese, buri wese uri hano n'abandi, tuzi aho tuvuye n'aho tugana. ndibwira ko icyifuzo cyacu ari ugukora neza, ari ukwihuta tugaha umwanya uhagije ibyo byose dushinzwe kandi dukora."

Umukuru w'igihugu yashimye intambwe urwego rw'ubutabera rugezeho mu rwanda, asaba abacamanza gukomeza muri iyo nzira, bagendera ku mahame y'umwuga wabo, ariko anagaruka ku ruhare rwa buri muturarwanda mu gutuma igihugu gitekana.

Yagize ati "Ubutabera, ubudakemwa, kudasumbanya abantu imbere y'amategeko, guca imanza mu gihe gikwiye, mu mucyo ndetse no kutavugirwamo. Ibi nibyo byaha ikizere abanyarwanda bose n'abandi batuye u Rwanda, harimo n'abanyamahanga baba bafite ibyo bakora hano mu gihugu cyacu. Ibyo dukora byose, bishoboka na none mu nzego zitandukanye kubera ko tuba dufite ubwumvikane ariko cyane cyane dufite n'umutekano mu gihugu cyacu. Ubwo birumvikana ko hari inzego zishinzwe umutekano ku buryo bw'umwihariko, ariko buri mu nyarwanda wese ashinzwe umutekano. Iyo bidahereye ku muntu wese, n'izo nzego zibishinzwe ku buryo bw'umwihariko ntabwo byagenda neza uko bikwiye."


Bamwe mu bacamanza barahiye kuri uyu wa kane, bemeza ko bazaharanira gukurikiza impanuro bahawe na perezida wa repubulika, batanga ubutabera bwihuse kandi bwuzuye.

ALPHONSE HITIYAREMYE, umucamanza mu rukiko rw'ikirenga yagize ati "Umusanzu wacu urakomeye kandi tuzashyira mu bikorwa impanuro umukuru w'igihugu aduhaye ari zo guca imanza dutanga ubutabera ku babukeneye, abanyarwanda n'abanyamahanga batuye mu Rwanda, gutanga ubutabera mu gihe cyihuse, kandi tugatanga ubutabera nta kuvugirwamo, nta zindi mbaraga ziturutse iruhande uretse kugisha inama umutima nama.

TUGIREYEZU VENANTIE, umucamanza mu rukiko rw'ubujurire nawe agira ati "Umusanzu wanjye ahanini uzibanda mu kwihutisha ubutabera. Ikindi nzashyiramo imbaraga mu by'ukuri ni ziriya mpanuro umukuru w'igihugu yatwibukije zirebana no gutanga ubutabera nyabwo. Nzihatira gutanga ubutabera nyabwo ku banyarwanda bose nta kubogama, ahubwo umuntu ashyira mu kuri, ashyira mu gaciro, kubera ko ari byo abanyarwanda bakeneye."

Perezida wa repubulika Paul KAGAME yasabyeabayobozi guharanira gukora umurimo unoze, kandi abizeza inkunga ye, mu rwego rwo kugira ngo iterambere igihugu cyifuza rishobore kugerwaho.

Inkuru ya Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage