AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

PEREZIDA PAUL KAGAME YIJEJE RAMAPHOSA UBUFATANYE

Yanditswe May, 14 2019 06:47 AM | 5,008 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa mbere yashimiye mugenzi we wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa ku bw'intsinze ishyaka rye rya ANC riherutse kwegukana mu matora y'abadepite.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter ye Perezida Paul Kagame yabwiye mugenzi we Perezida Cyril Ramaphosa ko ANC yegukanye itsinzi ibikwiriye, yamwijeje gukomeza ubufatanye bw'impande zombi no kurushaho kubushimangira mu nyungu z'abatuye ibihugu byombi.

Mu ijambo yagejeje ku baturage nyuma yo gutangazwa kw’amajwi, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko agiye gusukura ishyaka riri ku butegetsi rya African National Congress (ANC), agakuramo imigirire mibi kugira ngo arwanye ruswa.

Imibare ya nyuma y’ibyavuye mu matora y'abadepite muri Afurika y'Epfo igaragaza ko ANC yayatsinze n’amajwi 58%

Aya amajwi yatumye ANC iza imbere y'andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi arimo irya Democratic Alliance (DA) ryabonye amajwi 21% riri ku mwanya wa kabiri na Economic Freedom Fighters (EFF) ryabaye irya gatatu n’amajwi 11%.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira