AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

PEREZIDA YASHOJE INGENDO YAGIRAGA MU MAJYARUGURU N'UBURENGERAZUBA

Yanditswe May, 10 2019 11:45 AM | 8,169 Views



Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yageze mu Karere ka Rubavu, aho akomereje urugendo rwe rw'iminsi itatu mu Ntara y'Amajyaruguru no mu Burengerazuba; kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019.

Abaturage bagera ku bihumbi 100 baturutse mu turere twa Rubavu na Rutsiro nibo baje kwakira Perezida wa Repubulika, muri iyi gahunda yiswe 'Kwegera Abaturage'.

Perezida yasabye abaturage kubyaza amahirwe y’ubufatanye n’ubuhahirane n’abaturanyi babo barimo abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Umukuru w’igihugu yibukije ko ubu buhahirane bukwiye kugirira inyungu impande zombi, yibutsa abayobozi ko bafite uruhare mu kongerera ubushobozi abaturage kugira ngo barusheho guhahirana n’abaturanyi babo.


Aho yagize ati "Ibihugu byombi byafatanya bigashingira ku mahirwe bifite bigateza abaturage imbere. Iyo hari abantu benshi ni isoko! Namwe ubwanyu muri isoko; habayeho rero uburyo bwo gukorana, abantu bakagenderana bikaba urujya n'uruza abantu barunguka kurusha. Ariko nta wugana mu baturanyi atabanje gutunganya ibyiwe. Buri wese ahera ku bye!"

Bahuriye ku kibuga cyo ku Nyundo, mu karere ka Rubavu.

Perezida ashoje uru rugendo rwe asuye uturere dutatu; ari two Burera, Musanze na Rubavu; aho yaganiriye n'abaturage ku mibereho yabo, anagira umwanya wo kwakira bimwe mu bibazo by'ingutu bafite, aho Perezida yabijeje ko ibi bibazo bizabonerwa ibisubizo, asaba abayobozi kurushaho kwita ku gukemura ibibazo by'abaturage.

Inkuru ya Richard Irakoze | Amafoto: Village Urugwiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama