Yanditswe May, 09 2019 13:27 PM | 7,398 Views
Perezida wa sena Bernard MAKUZA asanga umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira hamwe mu kurwanya iterabwoba kandi ibihugu bigashyira imbaraga mu gushyikiriza ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.
Ibi yabigarutseho ubwo yakiraga uhagarariye leta zunze ubumwe z'amerika mu Rwanda, Amb. Peter VROOMAN.
Ibiganiro bagiranye byagarutse ku mubano w'ibihugu byombi, n'uburyo sena zabyo zishobora gukorana mu rwego rwo gushimangira uwo mubano, no guteza imbere uburenganzira bwa muntu na demokarasi.
Amb. Peter VROOMAN avuga ko komisiyo zihoraho muri sena y'u Rwanda zifite inshingano zisa z'iza ambassade y'amerika mu Rwanda, kuko nabo bibanda ku mahoro n'umutekano, iterambere ry'ubukungu, democratie n'uburenganzira bwa muntu. Yishimira imiyoborere y'u Rwanda, by'umwihariko ingufu zashyizwe mu guharanira ubumwe n'ubwiyunge mu myaka 25 ishize.
U Rwanda na leta zunze ubumwe z'amerika bisanzwe bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, by'umwihariko mu kurwanya virus itera SIDA, mu burezi, ubukungu no mu rwego rw'umutekano, by'umwihariko aho Amerika itera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.
Amerika kandi ishyira ingufu mu kurwanya iterabwoba henshi ku isi. Aha niho perezida wa sena Bernard MAKUZA yavuze byanagira akamaro gakomeye iramutse itanze umusanzu wayo mu kurwanya imitwe y'iterabwoba mu karere k'ibiyaga bigari harimo na FDLR ndetse no guta muri yombi abagize uruhare muri jenoside.
Perezida wa sena yanashimye intambwe yatewe na leta zunze ubumwe z'amerika ishyiraho igihembo ku muntu wagaragaza bamwe muri ba ruharwa bakidegembya kandi baragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.
Inkuru ya Jeannette UWABABYEYI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru