Yanditswe Feb, 24 2022 17:54 PM | 120,077 Views
Abakuru
b’ibihugu bigize inama ku mahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari
bahuriye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu nama ya
10 y’urwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyiriweho
umukono i Addis Abeba muri Ethiopia agamije amahoro, umutekano
n’ubufatanye hagati ya RDC n’akarere.
Muri iyi nama Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yari ahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ni inama yanitabiriwe na Perezida wa komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, n’abayobozi ku rwego rwo hejuru bahagarariye abakuru b’ibihugu bamwe batabashije kuyibonekamo.
Perezida Antoine Felix Tshisekedi wanashyikirijwe inshingano zo kuyobora uru rwego, yagaragaje ko nyuma y’imyaka 9 aya masezerano y’i Addis Abbeba ashyizweho umukono, hari impinduka nyinshi zabaye mu karere, by’umwihariko akaba yagarutse ku ngufu zishyizwe mu kurwanya imitwe ihungabanya umutekano muri ibi bihugu byo mu karere cyane ikorera mu mashyamba y’igihugu cye.
Naho Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Mussa Faki Mahamat, yashimye uburyo ibihugu byo muri aka karere bigenda bikemura ibibazo birimo ibyo kutumvikana mu rwego rwa politiki, ndetse n’amakimbirane ashingiye ku mipaka.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru