AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

PM Dr. Ngirente aravuga ko leta yiyemeje kugeza amazi meza ku baturage

Yanditswe Oct, 25 2018 22:24 PM | 12,362 Views



Ministiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragarije inteko rusange ya Sena ko leta yafashe ingamba zifatika zikigaragara mu kugeza amazi meza ku baturage harimo no kongera inganda zitunganya no kongera imiyoboro y’amazi meza.

Ubwo yagezaga ibisobanuro mu magambo ku nteko rusange ya Sena, ku ngamba za guverinoma mu kuvana mu nzira imbogamizi zose bigaragara ko zibangamiye ikwirakwizwa ry’amazi meza mu gihugu nk’uko biteganyijwe muri gahunda ya guverinoma. Ministiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yabanje kugaragaza zimwe mu mbogamizi zikoma mu nkokora iyi gahunda. Yagize ati, "...ikibazo  ni ubushobozi bwo kugezaho abaturage amazi kuko dusabwa kubaka inganda n’ubushobozi mbere na mbere, tukubaka imiyoboro y’amazi iyageza ku baturage, tukabubakira n’amavomero ibyo nibyo dushakira ubushobozi. Uko mubizi ntabwo ingengo yacu y’imari ntabwo ari nini, nicyo gituma amafaranga yose WASAC idusabye tutayabonera umunsi umwe.’’

Abasenateri bari muri iyo nteko rusange ya sena nabo bagaragaje bimwe mu bibazo babonye mu baturage bifuza ko guverinoma yagira icyo ikoraho. Senateri Bizimana Evariste, yagize ati "Umushinga dufite munini ni utanga m340.000 ku munsi. Aho rero mbona ariho ikibazo kiri, kandi iyo urebye mu ngengo y’imari ya Leta bagenera ibikorwa by’amazi, ugasanga nta na 1/3 cyangwa 1/5 babaha. Kubera iki iki kibazo cy’amazi kidashyirwamo imbaraga.’’

Ministiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko hari ingamba mu gukemura ibi bibazo. Ati, "Guverinoma y’u Rwanda yemeje kongera ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi , akaba agomba kuva kuri m3 182.120 akagera kuri m3303.120. ariko ngarutse ku mibare, amafaranga ajya muu bikorwa by’amazi yagiye yiyongera kuko ni ikibazo kiduhangayikishije.’’

Ministiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko nyuma y’uruganda rwa Nzove ya 2 hubatswe kandi hazakomeza kubakwa izindi nganda zizatuma amazi agera ku baturage ahagije, ibi bikazatuma intego ya guverinoma y’uko abaturage bose baba bagezweho n’amazi ku gipimo cy’100% mu mwaka wa 2024 izagerwaho.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama