AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

PM Dr. Ngirente avuga ko ubukerarugendo bufatiye runini ubukungu bw'igihugu

Yanditswe Sep, 04 2018 21:20 PM | 101,625 Views



Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente aratangaza ko ubukerarugendo bukomeje kuzamura uruhare rufite mu musaruro mbumbe w'igihugu n'ubukungu muri rusange. Mu biganiro bigaruka ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, Minisitiri w'intebe yavuze ko ubukerarugendo bukomeje kuba isoko y'imirimo idashingiye ku buhinzi.

Ibi biganiro ni ibibimburira gahunda yo kwita izina abana b’ingagi muri uyu mwaka 2018. Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko ubukerarugendo buyoboye ibindi byiciro, kwinjiriza igihugu amadovize kubera uruhare rugera kuri 44% y'umusaruro wa serivise zicuruzwa hanze.

Minisitiri w'intebe Dr. Edward Ngirente yavuze ko icyiciro cy'ubukerarugendo gitanga 18% y'imirimo yose yo mu rwego rwa serivise idashingiye ku bihinzi, imibare leta y'u Rwanda ngo yifuza gukuba kabiri kugeza muri 2024 kugirango bikomeze kuzamura imibereho y'abanyarwanda. Yagize ati, " Muri 2017, u Rwanda rwakusanyije mu bukerarugendo miliyoni 428 z'amadorali. Intego yacu ni ugukuba kabiri aya mafaranga kugeza muri 2024. Ndifuza kubibutsa ko muri 2007 leta y'u Rwanda rwazamuye amafaranga asaranganywa mu baturage avanwa kuri 5% agera ku 10% y'amafaranga yose akusanywa mu za parike z'igihugu kunganira ishoramari mu mishinga y'iterambere ry'abaturage..."

U Rwanda ruherutse kongera ibiciro byo gusura ingagi, ariko Clare Akamanzi ukuriye ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB avuga ko kongera ibyo bitahungabanyije umusaruro bakuramo uretse ku bihe biri hagati y'ugushyingo na Mata bitarangwamo n'ubundi uburumbuke mu bukerarugendo. Ati,"...Nubwo twakubye igiciro kabiri twabonye ko hari isoko rihagije ry'abantu bashaka kureba ingagi mu gihugu cyacu, cyanecyane muri high season guhera may kugeza october, nta cyahindutse, ahubwo iyo urebye imibare yo guhera may uyu mwaka bigaragara ko twacuruje menshi kurusha ubushize. Aho tubona ko habaye effects ni muri low season uguhera November kugeza April. Twumva ko  kongeera igiciro bizatuma tubona amafaranga menshi mu myaka iri imbere kurusha ayo twabonaga. Ubu birangana n'ayo twabonaga ariko  tubona ko bizagenda byiyongera mu myaka iri imbere..."

Uyu mwaka hazitwa amazina abana bagera kuri 23 b'ingagi bavutse. Umuhango wo kwita izina ukaba uteganyijwe kuri uyu wagatanu aho RDB ivuga ko bishingiye ku b ufatanye n'ikipe ya Arsenal, iyo kipe yo mu bwongereza izahagararirwa muri uwo muhango.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama