Yanditswe Apr, 18 2019 08:01 AM | 6,328 Views
Polisi y'u Rwanda yerekanye umugabo wakoraga
ibyangombwa by'ibihimbano ndetse na kashe z'ibigo byiganjemo amashuri,
amabanki, inkiko, polisi, imirenge n'ibindi bigo bitandukanye birimo
n'iby'ubutaka.
Uyu mugabo wabatiwe mu cyuho mu murenge wa Gitega w'akarere ka Nyarugenge afite kashe mpimbano zirenga 75, yemera icyaha ariko akavuga ko yakoreshaga cyane iz'ibigo by'amashuri. Yemera ko hari abandi bantu bakoranaga kandi ko atari ubwa mbere yari agaragaye muri ibi bikorwa.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu mugi wa Kigali CIP Marie Goreth Umutesi yashimiye uruhare rw'abaturage mu gutangira amakuru ku gihe anabasaba kugira amakenga no kwitondera abantu babaha serivisi n'izindi nyandiko batabazi.
Uyu mugabo ngo yatawe muri yombi atanzweho amakuru n'umuturage wari ugihe kumushakaho serivisi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru