AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Padiri Ubald yasezeweho bwa nyuma, avugwa ibigwi bikomeye

Yanditswe Mar, 01 2021 20:51 PM | 96,392 Views



Abafashijwe na Padiri Ubald Rugirangoga barimo abo yasengeye bagakira indwara n’abo yafashije muri gahunda y’isanamitima ngo bakire ibikomere byatewe na jenoside yakorewe abatutsi, bagaragaza ko asize umurage ukomeye ku gihugu azahora yibukirwaho. Padiri Ubald kuri uyu wa Mbere ni bwo i Kigali hasomwe misa yo kumusezeraho bwa nyuma, akazashyingurwa i Rusizi kuri uyu wa Kabiri.

Ni muri kiliziya Gatolika, Paroisse Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali, habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Padiri Ubald Rugirangoga. Witabiriwe n’abakirisitu gatolika, abihaye Imana n’ingeri zinyuranye z’ababanye ndetse n’abakoranye nawe mu buryo butandukanye.

Bamwe mu bo yafashije mu buryo bw’amasengesho bagakira indwara zitandukanye zari zarananiranye zirimo na kanseri bemeza ko batazigera bamwibagirwa mu buzima bwabo.

Mu karere ka Rusizi Padiri Ubald yahatangirije gahunda y’isanamitima yatumye abakoze jenoside basaba imbabazi abo bahemukiye, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge:

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka. Ni byo Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyahana aheraho ashima umusanzu Padiri Ubald Rugirangoga yatanze mu kubanisha neza Abanyarwanda.

Yagize ati ''Yagize uruhare rukomeye cyane mu gushyira ahagaragara no kurwanya amacakubiri cyane uko amateka yacu yagaragaye mu ngengabitekerezo kandi umurimo we ntuzigera wibagirana mu mateka y'u Rwanda...tuzakomeza kubikoresha mu murimo w'ubucunguzi. Yagize uruhare mu rugendo rw'isanamitima ry'Abanyarwanda ari abashenguwe na jenoside yakorewe abatutsi ndetse n'abashenguwe no gucunaguzwa n'ibyaha bakoze abasaba gusaba imbabazi bakaruhuka mu mitima.''

Arikiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali Kambanda yagaragaje ko urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga ari igihombo kuri Kiliziya,  ku Rwanda n'abakirisitu muri rusange.

Yagize ati ''Turamubuze twari tukimukeneye ariko Imana niyo igena, yari yaramuduhaye none yamwishubije, ...uyu munsi ni umurage n'igihango gikomeye Padiri Ubald yadusigiye cy'ubunyarwanda, kurenga amoko n'amacakubiri ashingiye ku moko yasenye iki gihugu tukubaka ubumwe bw'abanyarwanda, bivuga ngo ubutumwa bwe bwarengaga na kiliziya gaturika n'abakirisitu gaturika kandi bukubaka n'abanyarwanda muri rusange ndetse n'abanyamahanga. uwo murage rero tuwukomeze abakirisitu n'abanyarwanda muri rusange.''

Nyuma ya misa yo kumusezeraho yasomewe kuri Paroisse Regina Pacis, kuri uyu wa mbere i Kigali, padiri Ubald Rugirangoga azashyingurwa kuri uyu wa 2, ahitwa ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere ka Rusizi.

Padiri Rugirangoga Ubald yavutse tariki ya 26 Mata 1955, yitaba Imana azize uburwayi ku tariki 7 Mutarama 2021, muri Leta zunze ubumwe za Amerika. 


Amafoto (IGIHE)

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura