Yanditswe Nov, 29 2021 19:19 PM | 130,289 Views
Kuri uyu wa Mbere, Pariki y'Akagera
yakiriye inkura z'umweru 30 zaturutse muri Afurika y'Epfo, zikaba zaje
ziyongera ku zindi nkura 26 z'umukara zari zisanzwe muri iyi pariki y'igihugu
y'Akagera.
Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda, RDB rwo ruvuga ko izi nkura zitezweho kongera amadovise ava mu bukerarugendo.
Izi nkura zivuye muri Afurika y'Epfo mu cyanya gikomye cya Phinda kugira ngo zigere mu Rwanda byasabye amasaha 40, bihwanye n’ibirometero ibihumbi 3,400 kugira ngo zigere muri pariki y'Akagera.
Zigeze mu Rwanda ku mpano ibintu byagizwemo uruhare n'inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw'icyanya gikomye cya Phinda, urwego rushinzwe kwihutisha iterambere (RDB) n'umuherwe w'umunyamerika, Buffett Howard na African Parks.
Umuyobozi mukuru w'agateganyo ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella avuga ko kuzana inkuru muri pariki y'Akagera ari ikintu cy'ingenzi mu guteza imbere ubukerarugendo.
Jes Gruner umuyobozi wa African Parks mu karere ari nayo icunga parike y’akagera kandi yanagize uruhare mu kuzana izi nkura z'umweru, avuga ko inkura ziri mu nyamanswa zirimo gukendera ku isi kuko zikunze kwibasirwa na barushimusi.
Yagize ati "Mbere na mbere
twazanye izi nkura mu rwego rwo gusigasira inkura kuko nta bukerarugendo
bw'inkura bwabaho mu gihe nta nkura zihari, reka habeho gahunda yo kubungabunga
inkuru ibyo turabikoze. Izi nkura z'umweru zikunda ubusabane ahantu hisanzuye
ntizitinya, zizajya zigararagara mu bukerarugendo, uko abakerarugendo biyongera
niko amafaranga atangwa ku baturage yiyingera kuko hatangwa 7% by'ayinjiye."
Biteganyijwe ko nyuma y'imyaka 2 zimwe muri izi nkura zizatangira kubyara.
Kana hano urebe inkuru irambuye: Pariki y'Akagera yakiriye inkura z'umweru 30 zaturutse muri Afurika y'Epfo
Kwizera John Patrick
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru