Yanditswe Sep, 21 2019 19:31 PM | 14,807 Views
Abaturage b'Akarere ka Rwamagana bishimira ibikorwa remezo bihindura imibereho n'iterambere ryabo bagejejweho na Paruwasi Gatolika ya Rwamagana imaze imyaka 100 ishinzwe.
Ibi bikorwaremezo aba babaturage bishimira birimo ibigo by'amashuri 8 kuva ku rwego rw'amashuri y'incuke kugera ku ishuri rya Kaminuza ritanga amasomo y'ubuforomo n'ububyaza ndetse n'ibikorwa by'ubuvuzi.
Bavuga ko byahinduye imibereho yabo
ndetse kiliziya ishimangira umubano hagati y'abashakanye.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya
Rwamagana, Jean Marie Theophile Ingabire, avuga ko mu myaka 100 ya
yubile iyi paruwasi imaze iragijwe Bikiramariya Umwamikazi w'imitsindo hari
byinshi bagezeho bihindura imibereho y'abaturage.
Arikiyepesikopi wa Kigali akaba
n'umushumba wa Dioseze ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda asaba abaturage
kunoza imibanire mu miryango,bakirinda imyemerere ibayobya kandi bagaharanira
ikibateza imbere mu miryango aho guhora mu makimbirane.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Fred
Mufulukye, avuga ko bazakomeza ubufatanye na Kiliziya Gatolika kuko ibikorwa
byabo bigira uruhare mu iterambere ry'intara y'iburasirazuba.
Iyi paruwasi yashinzwe 1919 kuri ubu imaze kwibaruka paruwasi 5, ikaba yo ubwayo ifite abakirisitu 15000.Ku nkunga bahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame biyujurije Kiliziya ya Miliyoni zisaga 72.
Jean Paul TURATSINZE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru