AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Paul Rusesabagina watawe muri yombi ni muntu ki?

Yanditswe Aug, 31 2020 12:37 PM | 40,008 Views



Rusesabagina Paul yavukiye mu yahoze ari Komine Murama muri Perefegitura ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, mu Kagari ka Nkomero.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rusesabagina yakoraga muri Hotel Hotel des Diplomates, aho Jenoside igitangiye yagiye muri Hotel des Milles Collines, aba umuyobozi wayo.

Inyandiko ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ivuga byimbitse amateka ya Rusesabagina.

Yamenyekanye cyane ku bwo kwiyita intwari yarokoye abatutsi n’abahutu bari bari muri Hotel Milles Collines muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Rusesabagina yatangije gahunda y’ubusambo abeshya amahanga ko ari we warokoye impunzi ziganjemo Abatutsi zari zahungiye muri Hotel des Mille Collines.

yakoresheje iyo turufu abeshya abazungu bamufasha gukora filime yamenyekanye cyane ku izina rya Hotel Rwanda. Nyamara, nta ruhare na ruto Paul Rusesabagina yagize mu gukiza abo bantu, ahubwo yarabasahuye, bamwe akabagambanira, kandi agakorana bya hafi n’inzego z’iperereza za Guverinoma y’abicanyi. Abumvise ibinyoma bye, mu bihe bitandukanye bagiye bamuha ibihembo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusi, mu biganiro Paul RUSESABAGINA yagiye atanga  hirya no hino mu mahanga, yirengagije ukuri nkana yemeza ko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda.

Paul RUSESABAGINA yagoretse amateka nkana yerekana ko abatutsi bahunze igihugu muri 1959 ngo kubera ko bakoranaga  n’Umukoloni.

Mu biganiro yagiye  atanga mu bihe binyuranye, Paul RUSESABAGINA yavugaga ko ko abarenga 50% y’abakoze Jenoside bakatiwe n’Inkiko z’u Rwanda ndetse n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, barengana, ngo bazizwa gusa ko ari Abahutu.

Hirya yo kugoreka amateka nkana, Rusesabagina yanagaragaye mu buryo bweruye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo gushinga no gushyikira imitwe y’iterabwoba.

Ubuhamya bw’abantu bitandukanije na FDLR barimo abari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwayo bwa gisilikare  wemeza ko RUSESABAGINA yakusanyije amafaranga hirya no hino mu mahanga akayoherereza FDLR mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo agamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

 Mu bitangazamakuru binyuranye, Rusesabagina yagiye yigamba kenshi kugira uruhare mu kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura