Yanditswe Aug, 31 2020 12:37 PM | 40,008 Views
Rusesabagina
Paul yavukiye mu yahoze ari Komine Murama muri Perefegitura ya Gitarama ku wa
15 Kamena 1954, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa
Mukingo, mu Kagari ka Nkomero.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rusesabagina yakoraga muri Hotel Hotel des Diplomates, aho Jenoside igitangiye yagiye muri Hotel des Milles Collines, aba umuyobozi wayo.
Inyandiko ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ivuga byimbitse amateka ya Rusesabagina.
Yamenyekanye cyane ku bwo kwiyita intwari yarokoye abatutsi n’abahutu bari bari muri Hotel Milles Collines muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Rusesabagina yatangije gahunda y’ubusambo abeshya amahanga ko ari we warokoye impunzi ziganjemo Abatutsi zari zahungiye muri Hotel des Mille Collines.
yakoresheje iyo turufu abeshya abazungu bamufasha gukora filime yamenyekanye cyane ku izina rya Hotel Rwanda. Nyamara, nta ruhare na ruto Paul Rusesabagina yagize mu gukiza abo bantu, ahubwo yarabasahuye, bamwe akabagambanira, kandi agakorana bya hafi n’inzego z’iperereza za Guverinoma y’abicanyi. Abumvise ibinyoma bye, mu bihe bitandukanye bagiye bamuha ibihembo.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusi, mu biganiro Paul RUSESABAGINA yagiye atanga hirya no hino mu mahanga, yirengagije ukuri nkana yemeza ko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda.
Paul RUSESABAGINA yagoretse amateka nkana yerekana ko abatutsi bahunze igihugu muri 1959 ngo kubera ko bakoranaga n’Umukoloni.
Mu biganiro yagiye atanga mu bihe binyuranye, Paul RUSESABAGINA yavugaga ko ko abarenga 50% y’abakoze Jenoside bakatiwe n’Inkiko z’u Rwanda ndetse n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, barengana, ngo bazizwa gusa ko ari Abahutu.
Hirya yo kugoreka amateka nkana, Rusesabagina yanagaragaye mu buryo bweruye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo gushinga no gushyikira imitwe y’iterabwoba.
Ubuhamya bw’abantu bitandukanije na FDLR barimo abari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwayo bwa gisilikare wemeza ko RUSESABAGINA yakusanyije amafaranga hirya no hino mu mahanga akayoherereza FDLR mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo agamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu
bitangazamakuru binyuranye, Rusesabagina yagiye yigamba kenshi kugira uruhare
mu kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara
gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice
bitandukanye mu karere no mu mahanga.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru