AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Paul Rusesabagina yahakanye kuba Umunyarwanda

Yanditswe Sep, 25 2020 11:51 AM | 84,394 Views



Urubanza rwa Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu rwaburanishijwe mu bujurire ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Bimwe mu byarugaragayemo harimo kuba Rusesabagina yavuze ko atari Umunyarwanda.

Paul Rusesabagina yageze ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahagana saa tatu za mu gitondo ari mu modoka y’urwego rw’imfungwa n’abagororwa. Kuri ubu arogoshe kandi yambaye impuzankano y’ibara  riranga abafungiye muri gereza mu gihe mu maburanisha yabanje yabaga yambaye imyenda ye bwite. Kuva byategekwa n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ubwo rwasangaga akwiriye kuburana afunze iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje, yahise ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge.

Mu rukiko, inteko iburanisha ikimara kwinjira, perezida wayo yabanje gusobanura ko abanyamakuru batandukanye bifuje gukurikira uru rubanza, ariko ko mu rwego rwo kwirinda Covid19, rwemereye ibitangazamakuru 8 byonyine birimo ibyo mu Rwanda, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Mu iburanisha nyirizina Paul Rusesabagina yahise agaruka ku mbogamizi irebana n’ubuzima bwe, we n’abamwunganira bari bagaragarije urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro basaba ko yaburana adafunze. Yavuze ko akeneye gukurikiranwa n’umuganga umaze imyaka hafi 20 amwitaho kubera indwara zikomeye zirimo na cancer. Ubushinjacyaha ariko bwerekanye ko n’ubwo afunze afashwa kwivuza ndetse ko n’imiti ituruka hanze y’igihugu imugeraho.

Izindi nzitizi zavuzweho n’abunganizi be kandi ni izisa n’izatanzwe mu iburana ryabanje. Zirimo iburabubasha ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuko atari ho  Rusesabagina abarizwa, ariko ibi ubushinjacyaha bwavuze ko yafatiwe i Kanombe muri Kicukiro, hakaba mu ifasi y’uru rukiko nk’uko rwabyemeje.

Abunganizi ba Rusesabagina kandi bavuze no ku mategeko yashingiweho ubushinjacyaha bumukekaho ibyaha bumurega, aho bwisobanuye bugaragaza ko yabikoze mu bihe bitandukanye kandi hari amategeko abiteganya harimo irihana iterabwoba n’andi y’imanza nshinjabyaha.

Ikindi ababuranira Rusesabagina bagaruye mu bujurire, ni ubwenegihugu bw’u Rwanda. We ubwe yavuze ko yabutakaje akigera mu Bubiligi kuko bafatiriye ibyangomba bye byose, agasigara yitabwaho na HCR ndetse ngo akajyanwa mu kigo cy’imfubyi kugeza u Bubiligi bwemeye kumugira umwana wabwo, akarekeraho kuba umuntu utagira igihugu. Ibi ubushinjacyaha bwavuze ko bitabaho kuko ubwenegihugu kavukire (nationalite d’origine) budatakazwa umuntu atabisabye mu nzira zemewe n’amategeko kandi ko ntabyo Rusesabagina yigeze akora.

Ku birebana no kuryozwa ibikorwa by’ihuriro MRCD, abunganizi ba Rusesabagina bavuze ko ubushinjacyaha bwafashe ibyakozwe n’iri huriro kimwe n’iby’umutwe w’inyeshyamba urishamikiyeho wa FLN byose birabimwitirira.

Aha Rusesabagina yagaragaje ko ishyaka ryose rigize iri huriro rihabwa inshingano, irye rya PDR Ihumure rikaba ryari rishinzwe dipolomasi, irya Nsabimana Callixte wiyise Sankara, RRM rishinzwe ubuvugizi, naho irya CNRD rya Gen. Wilson Irategeka rikaba ryari rishinzwe ibikorwa bya gisirikari by’uyu mutwe wa FLN, ibindi bishinzwe irya Rwanda Nziza rya Faustin Twagiramungu. Aha ariko ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyo Rusesabagina akekwa kugiramo uruhare byabaye ari we ukuriye iri huriro kuva mu 2017 kugera muri 2019, bityo ko ntaho yabicikira. Kuri ibi hiyongeraho kuba yari anayoboye urwego rw’abakuru b’amashyaka agize iri huriro rya MRCD, ruzwi nka college des presidents, ku buryo ibyemezo n’ibikorwa byaryo yabigiragamo uruhare nko gushakira inkunga FLN nk’uko yabyiyemereye mu rukiko rw’ibanze.

Ku birebana n’uko Paul Rusesabagina yaba yaremereye inzego z’iperereza ko yashinze umutwe wa FLN abamwunganira na we ubwe bavuze ko izi nzego ntazo yigeze ahura na zo.

Ubwunganizi bwa Rusesabagina kandi bwagarutse no ku kibazo cy’ingwate y’amafaranga uburana yemeye gutanga ngo aburane adafunze, ariko ubushinjacyaha buvuga ko kuva bataragaragaje ingano yayo itahabwa agaciro. Na ho ubwunganizi buvuga ko butari kugena ingano y’ingwate, ubushinjacyaha nabwo butaragaragaje ingano y’ibyangijwe n’ibikorwa Rusesabagina akekwaho. Aha ubushinjacyaha bwavuze ko ibyangijwe bitagira ingano kuko harimo n’ubuzima bw’abantu utabonera ingurane.

Umwanzuro kuri ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzawutangaza kuwa 5 utaha tariki 2 Ukwakira saa munani.

Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura