AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida KAGAME arasaba inzego zose kongera umurego mu guhashya ruswa n’akarengane

Yanditswe Dec, 02 2020 16:53 PM | 70,051 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba inzego zose kongera umurego mu bikorwa bigamije guhashya ruswa n’akarengane kuko ibyo byombi ari inzitizi ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. 

Umukuru w’Igihugu ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yakiraga indahiro z’Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine.

Umuhango wo kwakira indahiro z’Umuvunyi Mukuru mushya wabereye mu ngoro y’ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro. Madame Nirere Madeleine abaye Umuvunyi Mukuru nyuma y’imyaka 8 yari amaze ari Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, inshingano Perezida Paul Kagame yagaragaje ko zuzuzanya neza n’iz’Urwego rw’Umuvunyi.

Yagize ati "Nkuko bizwi akarengane na ruswa ni bimwe mu bibangamira ubwo burenganzira n’imibanire y’Abanyarwanda bikanadindiza n’iterambere ry’igihugu. Ibi rero tugomba kubirwanya kandi dufite inzego zibishinzwe zibifitiye n’ubushobozi. Turifuza ko bigaragara ko ako kazi gakorwa k’uburyo bukwiye. Muri urwo rugamba rero izo nzego ziruzuzanya zigafatanya mu mirimo yose kandi iyo mirimo iba ibikeneye. Nta rwego rusimbura urundi cyangwa ngo ruruvuguruze icyo zishinzwe ni ukuzuzanya ntabwo ari ukuvuguruzanya."

Nyuma yo kurahirira inshingano nshya, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko yiteguye kuzuzuza ashimangira uruhare rw’umuturage mu kurwanya ruswa n’akarengane.

Ati "Nk'uko Nyakubahwa umukuru w’igihugu yabyibukije kandi anahora abitwibutsa ruswa ntigomba kwihanganirwa na gato. Ni na yo mpamvu rero kurwanya ruswa bigomba gutangirira hasi ku muturage akumva ko ruswa ari mbi akabigaragaza akayivuga ntatinye. Igihe azaba amaze kumenya uburenganzira bwe n’ibyo yemererwa azagira n’uruhare mu kugaragaza n’akarengane yakorewe. Kuko umuturage ni ku isonga ntabwo twatera imbere umuturage afite ibibazo. Inzego na zo zirasabwa gukora inshingano zazo neza tukaba tuzakorera mu bufatanye bw’inzego ariko hagamijwe cyane cyane rya terambere ry’umuturage, kubaho mu mutuzo nta bibazo bidindiza iterambere rye."

Kugeza ubu u Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu biza ku isonga mu kurwanya ruswa haba mu karere, muri Afurika ndetse no ku Isi yose muri rusange. Corruption Perceptions Index, Raporo y’umwaka wa 2019 y’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu karere n’amanota 53%, rukaba k’umwanya wa 4 muri Afurika n’uwa 51 ku Isi. 

Perezida Kagame avuga ko n'ubwo u Rwanda rudahagaze nabi ku rugamba  rwo kurwanya ruswa ntawe ukwiye kwirara. 

Yagize ati "By'umwihariko Urwego rw’Umuvunyi turifuza ko rwakongera imbaraga mu kwigisha abaturarwanda uburenganzira bwabo, amategeko abarengera bakayumva bakayamenya ndetse n’izindi nzego bashobora kwiyambaza igihe cyose kandi bagana n’Urwego rw’Umuvunyi. Ugereranyije n’ahandi henshi ku Isi ntabwo igihugu cyacu gihagaze nabi ariko ntidukwiye kwirara ngo twibwire ko ibintu byose bimeze neza. Ahubwo twahera ku byiza biriho tugakumira ibibi kugira ngo bitaba cyangwa kubirwanya aho byagaragaye. Ubwo rero bisaba ko dukaza ingamba aho uwo muco cyangwa ibikorwa bibi byaba biri bigacika burundu."

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine w’imyaka 52 y’amavuko abaye umuvunyi mukuru wa kane kuva uru rwego rwajyaho muri 2003. Afite impamyabumenyi z’icyiciro cya 3 cya kaminuza 2, imwe mu mitegekere y’inzego, public administration n’indi mu mategeko mpuzamahanga ajyanye n’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, International Human Rights Law & Criminal justice. Uretse kuba yarabaye Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu gihe kigera ku myaka 8, Nirere Madeleine yabaye Umunyabanga Mukuru wungirije wa Se a ushinzwe amategeko n’imirimo y’inteko nyuma y’imyaka 3 yari amaze ari umujyanama mu by’amategeko w’inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho hagati y’umwaka wa 2000 na 2003.



Divin UWAYO

AMAFOTO: URUGWIRO VILLAGE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama