Yanditswe Dec, 07 2020 19:44 PM | 109,559 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n'abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bagize inama y’ubutegetsi y’umuryango smart Africa, kuri uyu wa Mbere bitabiriye inama ya 6 y'ubutegetsi y'uyu muryango, yabaye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga
Perezida Kagame wayoboye iyi nama, yishimiye ko umubare w'ibihugu bigize uyu muryango ukomeje kwiyongera.
Ati "Nishimiye kuvuga ko ibindi bihugu 7 bimaze kwinjira muri smart Afrika uhereye igihe twasozaga inama yabagize inama y’ubutegetsi yabaye muri Gicurasi umwaka wa 2019. Ibi byatumye umubare w’ibihugu ugera ku bihugu binyamuryango 31. Ibi bihugu bishya ni Algeria,Cap Vert,Repubulika ya Kongo, Mauritanie,Maroc, Sierra-Leone na Zimbabwe,dufite kandi n’abandi banyamuryango baturutse mu nzego zabikorera nkaba nifuza gushimangira akamaro k’ubufatanye bwacu nabikorera."
Perezida wa Repubulika yashimangiye ko uyu muryango uzakomeza gukorana neza nabikorera mu rwego rwo kurushaho kunoza ishoramalr rihamye mu nzego zitandukanye cyane cyane ubufatanye mu kunoza imikorere n’imikoranire muri iki gihe iki cy’icyirezo cya Covid-19. Yashimangiye ko icyorezo cya COVID19 cyagaragaje ko ihuzanzira rya interineti cyerekanye ko ari ikintu cy'ingenzi cyane.
Yagize ati "Ibi cyane bigaragarira muri iki gihe cyo kuzanzamuka tuva muri Covid-19, iki cyorezo cyatweretse ko ihuzanzira rya interinet atari uburyo bw’umurimbo ahubwo ko ari igikenewe, mu buryo bugaragara gutanga uburezi ndetse na serivisi z’ubuzima byose bishingiye ku bikorwaremezo by’ikoranabuhanga. Imirimo myiza mu gihe kiri imbere na byo kandi bizashingira ku bumenyi mu ikoranabuhanga ndetse n’umwanya muri iryo koranabuhanga. Kubera iyo mpamvu rero intego ya smart Africa ishingiye kuri ibyo byose turimo kugerageza gukora."
Perezida wa Repubulika ari na we muyobozi w’inama y’ubutegetsi y’u muryango avuga ko uyu muryango ukomeje ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kurushaho gushyira mu bikorwa gahunda zawo zose.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru