AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Perezida Kagame: Inzira iracyari ndende kugira ngo ibintu bisubire mu buryo

Yanditswe Oct, 14 2021 14:01 PM | 41,189 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame yifashishije ikoranabuhanga, yagejeje ijambo ku bitabiriye inama y’ihuriro rya Afrika ku bucuruzi mpuzamahanga izwi nka Global Business Forum Africa.

Ni inama y’iminsi 2 yaberaga i Dubai mu Bihugu byunze Ubumwe by’Abarabu guhera kuri uyu wa 3. Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye, akoresheje ikoranabuhanga, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko igihe cya Covid-19 kigoye cyane, akaba ari yo mpamvu yabwiye abitabiriye iyi nama ko bafite inshingano zo gukora ibishoboka byose kugira ngo babyaze umusaruro amahirwe n’inyungu Afrika ifite mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Ati “Igihe cya Covid19 cyabaye igihe kigoye cyane. Ubucuruzi buto buto n’ubw’imiryango bwahuye n’igihombo gikomeye. Kandi nubwo wenda twaba turenze ibihe bibi, inzira iracyari ndende kugira ngo ibintu bisubire mu buryo. Ni yo mpamvu dufite inshingano, mu gihe nk’iki zo kubyaza umusaruro ingufu n’ibyiza Afurika ifite. Tugomba na none guharanira ko amahirwe mashya ataducika, aba yabayeho kubera gukorana n’abafatanyabikorwa mu kubaka uburumbuke n’ubufatanye bituma tugira ejo hatubereye twese uko twakabaye.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko uko inkingo zigenda zikwirakwizwa hirya no hino ku isi, guhangana n’icyorezo cya Covid-19 bigenda bikunda.

Ati “Uruhererekane rwo gukora no gukwirakwiza ibikorwa n’inganda ruzakenera kuba ruhamye, rwegereye abaturage, kandi rushingiye ku ikoranabuhanga riteye imbere kurushaho. Impinduramatwara rya 4 mu by’iterambere ry’inganda  guhanga ibishya mu bwenge butari karemano n’ikoranabuhanga rya 3D, nk’urugero, biratuma gukorera ibicuruzwa aho ari ho hose bishoboka kandi ku giciro buri wese yakwibonamo. Ibisa nk’ibi kandi ni uko inkingo n’indi  miti n’ibikoresho byo mu buvuzi bizakorwa mu buryo bwegereye ababikeneye harimo n’u Rwanda, tubikesha iterambere mu ikoranabuhanga n’ubufatanye buzira amakemwa bw’ibigo nka BioNTech n’ibindi.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko n’ubwo hari inzego z’ubukungu zigenda zongera kwisuganya, isi itaragera ku rwego ubukungu bwariho mu 2019 icyorezo cya covid19 kitaraduka. Gusa yavuze ko zimwe mu mbogamizi zatewe na cyo zishobora kuzamara igihe ndetse zikagira ubukana.

Yagize ati “Afurika yahuye n’iki cyorezo yiteguye neza mu rwego nibura nka rumwe: isoko ryagutse ry’umugabane wa Afrika, ryari rimaze imyaka ritegurwa, ryinjiye mu cyiciro cyo gukora muri Nyakanga 2019. Kuri ubu Afurika ni ryo soko rigari rihuriweho ku isi, ufatiye ku mibare y’ibihugu, kuva hajyaho umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi.”

Yunzemo ati “Mu cyumweru gishize, mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe habayeho kwemeza burundu ku nshuro ya 15 amasezerano ashyiraho ikigo cya Afurika gishinzwe iby’imiti (African Medicines Agency) akazatangira kubahirizwa mu kwezi gutaha. Gushyiraho uru rwego bizahindura byinshi ku bushobozi bwa Afrika bwo gukorera umugane wacu inkingo n’imiti bifite ubuziranenge buhanitse. Rero uko Afurika igenda yishyira hamwe mu by’ubukungu bizasobanura kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika n’ibindi bice by’isi, nta kugabanya.”

Inama y’iri huriro ni ubwa 6 ibaye, ariko ikaba yari iteganyijwe umwaka ushize isubikwa kubera Covid19. Irasozwa kuri uyu wa 4 kuko yatangiye kuri uyu wa 3. Iy’uyu mwaka yateguwe n’urwego rw’abikorera rwa Dubai Chamber of Commerce rwo mu Bihugu byunze Ubumwe by’Abarabu, ikaba inabera rimwe n’imurika rya 2020. Yitabiriwe n’abikorera b’abashoramari mu bihugu byo ku isi, barebera hamwe uko babyaza amahirwe isoko ryagutse ry’umugabane wa Afurika, ari ryo African Continental Free Trade Area.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/V9VVeG2kf6I" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura