Yanditswe Dec, 08 2019 21:41 PM | 2,215 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahamagarira abanyafurika kutarangara ahubwo bakazirikana ko ibyo bifuza kugeraho muri iki gihe byagezweho n’abandi mu myaka myinshi ishize bityo bikabubakamo imbaraga zo kongera umuvuduko mu bikorwa bigamije kubageza kuri Afrika bifuza.
Ibi umukuu w’igihugu yabitangarije mu nama yiswe KUSI Ideas Festival yatangiye imirimo yayo kuri iki Cyumweru i Kigali, inama yanitabiriwe na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na sosiyete mpuzamahanga y’ubucuruzi n’itangazamakuru, Nation Media Group, yizihiza imyaka 60 imaze ibayeho.
Mu kiganiro cyibanze ku hazaza h’umugabane wa Afurika mu myaka 60 iri imbere, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ashingiye ku mavugurura akomeje gukorwa ku rwego rwa Afurika, intangiriro ari nziza bityo ko hari icyizere ko Afurika izakabya inzozi z’icyerekezo 2063 cyiswe 'The Africa we want' mu rurimi rw’icyongereza.
Yagize ati "Ni akazi kagikomeje kuko icyangombwa ubu ni ugukomeza gukorera hamwe, tukazirikana ko twasigaye inyuma y’abandi bikabije. Kuko ibyo twifuza kugeraho muri iki gihe twakabaye twarabigezeho mu myaka myinshi ishize, ndetse indi migabane yo yabigezeho kera bigera n’aho abaturage bayo babibona nk’ibisanzwe. Izo ni ingingo z’ingenzi tugomba gukomeza kuzirikana mu mitekerereze yacu zikadufasha kubona imbogamizi zihari no kubona imbaraga twifitemo nk’umugabane, nk’abanyafrika tukazubakiraho bityo ntidukomeze gutakaza amahirwe dufite."
Kugeza ubu abahanga bemeza ko imwe mu mbogamizi ikomeye umugabane wa Afurika ufite, ari ubucuruzi buri hasi hagati y’ibihugu bya Afurika, aho imibare iheruka igaragaza ko buri kuri 16% gusa.
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi, asanga gukuraho imbogamizi zibangamiye ubuhahirane n’ubucruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bikwiye guhera ku miryango y’ubucuruzi yo ku rwego rw’akarere.
Ati "Dusanga kwishyira hamwe kwa Afurika kudashoboka mu gihe gito cyane ukurikije ubunini bwawo. Ahubwo bikwiye gukorwa buhoro buhoro, intambwe ku yindi bihereye mu miryango y’ibihugu ku rwego rw’uturere hagati yabyo bigatangira gufungurirana amarembo nyuma bigakomereza no hagati y’iyo miryango ubwayo ikagirana amasezerano y’ubucuruzi noneho bikagera no ku rwego rw’umugabane wose. Ndatekereza rero ko imyaka 60 iri imbere ihagije ngo izo mbogamizi tube twazivanye mu nzira."
Ikibazo cy’ibikorwa remezo n’ingufu z’amashanyarazi kandi, na cyo cyagaragajwe nka kimwe mu bigomba kuvugutirwa umuti mu maguru mashya, nk'uko cyagarutsweho n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Odinga
Ati "Hari umushinga wo kubaka inzira za gari ya moshi zizafasha koroshya ubwikorezo bw’ibicuruzwa ku mugabane, kuko kugeza ubu ikiguzi cy’ubwikorezi muri Afurika kiyongeraho hagati ya 50 na 175% ugereranyije n’ahandi hose ku Isi. Ibyo rero bituma ubucuruzi imbere muri Afurika bugorana kurushaho. Ariko ikindi nanone, ni gute wubaka inzira za gari ya moshi nta mashanyarazi? Ni yo mpamvu dukomeje ibiganiro ku kibazo cy’ingufu ku rwego rw’umugabane."
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Mousa Faki Mahamat yagaragaje ruswa nk’imbogamizi ikomeye imunga ubukungu bw’umugabane wa Afurika, aho buri mwaka Afurika ihomba abarirwa muri miliyari 50 z’amadorali kubera ruswa.
Gusa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba avuga ko ubuyobozi ari bwo bugomba gufata iya mbere mu guhangana n’iki kibazo.
Yagize ati "Umuyobozi ku rwego urwo ari rwo rwose inshingano ya mbere ni byo ni ukuyobora abantu mu bikorwa bibafitiye inyungu bakarushaho kuzamura imibereho yabo ariko bakanakora ibikwiye bitarimo gutwara ibigenewe abandi. Ugomba kugerageza kubaka uburyo bw’imikorere inyuze mu mucyo."
Sosiyete Nation Media Group yashinzwe mu 1958 ikaba yaratangiranye n’ikinyamakuru kimwe cyagize uruhare rukomeye mu mpindura matwara yo guharanira ubwigenge mu bihugu byo mu karere.
Inkuru mu mashusho
Divin UWAYO
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru