Yanditswe May, 07 2018 at 22:21 PM | 30228 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye inama ya Komisiyo y'Umurongo Mugari wa Internet Broadband, hagamijwe Iterambere Rirambye. Umukuru w’igihugu yagaragaje ko nta terambere rishoboka hatabayeho kongera ibikorwaremezo mu ikorabuhanga.
Muri iyi nama Perezida wa Repubulika yashimiye uwo bafatinyije nabo kuyobora iyi komisiyo harimo Carlos Slim, umwe mu baherwe ba mbere ku isi ndetse n'ubungirije, umushinwa Houlin Zhao, akaba n’ umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cy'Itumanaho ITU. Umukuru w’igihugu yagaragaje isano iri hagati y’ ikoranabuhanga n’iterambere rya afurika. Yagize ati, "Iterambere ry’ubukungu bwa afurika, rikeneye ibikorwaremezo by’umuyoboro waguye wa internet ibyo kandi bijyana n’ubushobozi bw’abanyafurika ndetse n’ibiciro bijyanye nabyo, ibi bisobaneye ko hagomba kubaho ibikoresho byifashisha ikorabuhanga mu nzego zitandukanye yaba mu mitangire ya serivisi, uburezi,ubucuruzi cyangwa ubuzima, byose bigomba kwifashisha uyu murongo mugari wa internet."
Perezida Kagame yongeho ko hakenewe ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye ku mugabane wa afurika mu rwego rwo kwagura uyu murongo hagamijwe iterambere ryifuzwa na benshi.
Nyuma y’intego 5 Komisiyo y'Umurongo Mugari wa internet Broadband, hagamijwe Iterambere Rirambye yihaye muri 2011-15 , kuri ubu ifite intego 7 kugeza 2025, harimo gufasha ibihugu byose kuba bifite gahunda ihamamye y'Umurongo Mugari wa internet, kuyigeza kuri 75% yabatuye isi, harimo 65% y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, kuba 40% ya serivisi z’imali zigomba kuba zikoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Smart Africa yabonye umuyobizi mushya
February 11, 2019 at 12:33 PM
Soma inkuru
Perezida Kagame arashima intambwe AU yateye mu gihe cy' umwaka ushize awuyobora
February 11, 2019 at 11:49 AM
Soma inkuru
Mu gitaramo gisoza umwaka wa 2018 cyitabiriwe n'abagize guverinoma, abayobozi bandi mu nzego nk ...
January 01, 2019 at 19:41 PM
Soma inkuru
Mu butumwa yageneye inzego z’umutekano mu minsi mikuru isoza n’itangira umwaka, Perezida ...
December 26, 2018 at 21:08 PM
Soma inkuru
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze mu mujyi wa Abidjan muri Cote d ...
December 19, 2018 at 22:00 PM
Soma inkuru
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ...
December 18, 2018 at 21:52 PM
Soma inkuru