Yanditswe Sep, 09 2016 16:03 PM | 2,040 Views
Mu muhango wo kwesa imihigo y'umwaka wa 2015/2016 no guhiga iya 2016/2017,Perezida wa Republika Paul Kagame yasabye abayobozi kujya bishyira mu mwanya w'abo bayobora maze bagaharanira ibyahindura imibereho yabo kandi buri gihe bagafata u Rwanda nk'inzu yabo bwite atari iyo basembereyemo.
Perezida Kagame akaba yatangaje ko ikintu nyamukuru imihigo igambiriye ari uguhindura imibereho y'abaturage maze asaba abyobozi kujya iteka baharanira icyatuma bakorana n'izindi nzego kandi bagashyira buri igihe inyungu z'abaturage imbere aho kuba izabo bwite.
Ni nyuma yo gusinyana amasezerano y'imihigo n'abayobozi b'uturere no gushyikiriza ibihembo uturere dutatu twahize utundi mu kwesa imihigo ya 2015/2016,kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2016.
Akarere ka Gasabo niko kaje ku isonganga n'amanota 81.6% ,gakurikirwa na Gicumbi na Huye mu gihe ku myanya itatu ya nyuma haje uturere twa Musanze,Rutsiro na Nyagatare.
Mu turere 10 twa mbere harimo 5 two mu Ntara y'Amajeypfo, 2 two mu Majyaruruguru,2 mu Burengerazuba na kamwe mu mu mu
jyi wa Kigali.Mu terere twakunze kuza inyuma ,karere ka Gatsibo kazamutse kagera ku mwanya wa 11 kakaba karushije n'uturere twose tw'intara y'Iburasirazuba mu gihe uturere twa Ngoma na Kicukiro twazaga mu myanya itanu ya mbere twakurikiranye ku mwanya wa 19 n'uwa 20.Akomoza ku bafatanyabikorwa mpuzamahanga bashima iterambere ibihugu bimwe bya Afurika bigeraho ariko bagakemanga ukwishyira ukizana na Demukarasi yabyo,Perezida Kagame yavuze ko ibyo byombi bitavuguruzanya maze yibutsa Abanywranda n'abayobozi by'umwihariko ko u Rwanda ari inzu yabo bwite bakwiye kuenezezwano gusukura no kuyagura.
Yagize ati: “Uru Rwanda ni urwacu, ni inzu yacu. Ntabwo ari inzu twatijwe n’undi muntu, ni ahacu ho kuyihindura no kuyagura.”
Muri rusange Minisitiri w'intebe yagaragaje ko bitandukanye n'umwaka wabanje ,Minisiteri zasubiye inyuma mu kwesa imihigo aho zagize amanota atagera kuri 70% ,ibintu yasanishije no kudakorana neza hagati y'inzego ku ruhande rumwe no kudindiza kwishyura ba rwiyemeza mirimo ku rundi ruhande yagaragaje nk'ibiranga zimwe mu nzego zititway eneza mu kwesa imihigo zaba za Minisiteri cg inzego z'ibanze.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru