Yanditswe Apr, 20 2022 12:57 PM | 68,011 Views
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yitabira ikiganiro ku mpinduramatwara mu bukungu bishingiye ku ikoranabuhanga.
Ni ikiganiro cyateguwe na Banki y’Isi cyitabirwa na Perezida Kagame hifashishijwe ikoranabuhanga, aho kigaruka ku kamaro k’ikoranabuhanga rigezweho mu kubaka ubukungu budaheza kandi buhamye.
Iyi nama iraba mu gihe ubukungu bw’isi bwhungabanye, bikaba byarongereye icyuho gisanzwe hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibihugu biri mu nzira y’ iterambere.
Aha
Banki y’ isi iteganya ko ubukungu bw’ibihugu byateye imbere buzasubira ku
murongo mu mwaka utaha (2023) mu gihe
ingaruka ku bukungu bw’ibihugu biri mu nzira y’iterambere zizamara imyaka
myinshi mbere yo gusubira ku murongo.
Cyakora ibi bihugu biri mu nzira y’iterambere bikomeje gushyira imbaraga mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga bizana impinduka mu bukungu bwita ku bidukikije, buhangana n’ingaruka z’ibihe kandi budaheza.
Gusa na none hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ibihugu biri mu nzira y’iterambere biracyafite ikibazo cyo kutagera kuri serivisi z’ ikoranabuhanga rigezweho ari na ko impungenge ku bwirinzi bw’ibitero byibasira izi serivisi burushaho kwiyongera ku isi hose.
Intego nyamukuru y’iyi nama ikaba ari ukurebera hamwe icyakorwa ngo ikoranabuhanga rigezweho rirusheho kwifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu, hongerwa umusaruro, hubakwa umukungu buhamye butanaheza, mu gihe isi ikomeje kwikura mu ngaruka za Covid-19 binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera.
Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko kimwe cya gatatu cy’abaturage b’isi bujuje imyaka y’ubukure, bangana na miliyari1 na miliyoni 700 nta konti bagira muri banki ariko ikoranabuhanga rigezweho rikaba ritanga amahirwe yo kugera kuri serivisi z’ imari.
Paschal Buhura
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru