AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame ari i Brazzaville mu nama y'Ihuriro ry’ishoramari muri Afurika

Yanditswe Sep, 10 2019 10:47 AM | 23,076 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yageze i Brazzaville muri Republika ya Kongo, aho we n’abandi bakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bitabiriye inama ya 5 y’ihuriro  ry’ishoramari muri Afurika.

Biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ageza  ijambo ku bateraniye muri iyi nama yahawe insanganyamatsiko igira iti ”Guteza imbere ubufatanye hagamijwe kwagura ubukungu no guhanga imirimo muri Afurika.

Iri huriro ryashinzwe mu mwaka wa 2015, nk’urubuga mpuzamahanga rugamije guteza imbere ubufatanye buhuriweho na buri wese no gushora imari mu mahirwe aboneka muri AfUrika. Iyi nama yateguwe na Republika ya Kongo ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Banki y’u Bushinwa itsura amajyambere na Banki y’Isi.

Iri huriro rizwi nka 'Investing in Africa Forum' riterana rimwe mu mwaka, aho igenda ibera mu bihugu bitandukanye by’Afurika no mu Bushinwa. Iya mbere n’iya gatatu zabereye muri Afurika aho iya 2015 yabereye muri Ethiopia, iya 3 ibera muri Senegal, mu gihe iya kabiri n'iya kane ni ukuvuga iya 2016 n'iya 2018 zabereye mu Bushinwa.

Ubusanzwe iyi nama ihuza abarenga 300 barimo abikorera n’abayobozi mu nzego za leta baturuste mu bushinwa n’Afurika, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.

Inkuru irambuye iracyategurwa



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura