AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Perezida Kagame ari i Geneve mu Busuwisi mu nama y’ubufatanye mu iterambere

Yanditswe Dec, 12 2022 11:58 AM | 114,992 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Geneve aho yitabira inama y’ubufatanye mu iterambere 2022.

Kuri iki gicamunsi, Perezida Kagame aritabira umuhango wo gutangiza iyi nama, ihuza abafatanyabikorwa kugira ngo batekereze ku bufatanye bufatika mu iterambere hagamijwe kugera kuri gahunda ya 2030 y’ingamba z’iterambere rirambye.

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida w’u Busuwisi Ignazio Cassis, Perezida Maia Sandu wa Moldavia, H.E. Amina J Mohammed, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye n’abandi arageza ijambo ku bitabiriye iyi nama.

Iyi nama igamije kubaka imyumvire imwe ku ngamba zafatwa, harimo kubaka icyizere no gukorera hamwe mu gihe hagaragaye ibibazo ku isi.

Iyi nama itegurwa n’Ihuriro rigamije ubufatanye mu iterambere (GPEDC), ihuza guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ibihugu ndetse n’ibihugu, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, abagiraneza n’abandi.

Ihuriro GPEDC rigizwe n’ibihugu 161 n’imiryango 56, ryubakiye ku mahame ane, kuba ibihugu bigira ibyabyo inzira y’iterambere, kwibanda ku bisubizo, ubufatanye mu iterambere ridaheza, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #