Perezida Kagame ari muri Jordan kwitabira inama ihuza Afurika y'Iburasirazuba

Perezida Kagame ari muri Jordan kwitabira inama ihuza Afurika y'Iburasirazuba

Yanditswe December, 09 2018 at 22:08 PM | 31199 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umuyobozi w'umuryango wa afurika yunze ubumwe yageze mu gihugu cya Jordan ku butumire bw'umwami Abdullah II Al Hussein mu nama ihuriza hamwe abakuru b'ibihugu na za guverinoma b'ibihugu byo mu burasirazuba bwa afurika iri kubera mu mujyi Aqaba.

Muri iyi nama y'iminsi ibiri abakuru b'ibihugu na za guverinoma b'ibihugu byo mu burasirazuba bwa afurika baraganira ku bibazo byugarije isi muri rusange by'umwihariko ku ngamba zo kugarura amahoro aho yabuze ,ibibazo by'umutekano, iterabwoba n'ingamba zo kurirwanya.

Muri iyi nama kandi harimo n'izindi nzego nk' Umuryango wo gutabarana hagati ya amerika ndetse n'uburayi, NATO, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika  ushinzwe umutekano imbere mu gihugu, Canada ihagarariwe na ministiri w'ingabo,  ndetse n'ubuyapani buhagarariwe n'umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe kurwanya iterabwoba.




Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame avuga ko umwaka wa 2019 nawo ugomba kuba uwo gukora cyane

Perezida Kagame yifurije ingabo Noheli Nziza anabashimira ibikorwa byabo mu 2018

Perezida Kagame na Madamu bageze muri Ivory Coast aho bari mu ruzinduko rw'

Ubufatanye hagati y'Uburayi na Afrika buzakemura ikibazo cy'abimukira-

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza u Burayi na Afurika muri Austria

Perezida Kagame avuga ko ejo hazaza h'igihugu hari mu maboko y'urubyir

RTV SCHEDULE