Yanditswe Aug, 19 2019 16:23 PM | 8,503 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yageze mu gihugu cya Namibia aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 agirira muri icyo gihugu giherereye muri Afurika y’Amajyepfo.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, Perezida Kagame agirana ibiganiro na mugenzi we wa Namibia Perezida Hage Gottfried Geingob ndetse akazanasura ikigo Namibia Diamond Trading Company, gishinzwe guteza imbere, kongerera agaciro, kwamamaza no kugurisha mu mahanga amabuye y’agaciro.
Byitezwe kandi ko muri uru ruzinduko rw’iminsi 2 ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano agamije koroshya kurushaho ubutwererane muri rusange by'umwihariko hakazasinywa amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubucukuzi bw’umutungo kamere, ubwikorezi bwo mu kirere, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo, ingufu, ikoranabuhanga, ibidukikije, umuco n’uburezi n’izindi.
Ibihugu by’u Rwanda na Namibia bisanganywe umubano n’ubufatanye mu by’umutekano, aho polisi z’ibihugu byombi zisanganywe imikoranire ishingiye ku masezerano yashyizweho umukono n’izo nzego zombie mu kwezi kwa 11 muri 2015.
Perezida Paul Kagame yaherukaga kugirira uruzinduko muri Namibia muri Kanama umwaka ushize wa 2018, ubwo yitabiraga inama ya 38 y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa SADC ugamije iterambere ry’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo.
Inkuru mu mashusho
Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru