AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga gukorera Igihugu ari amahirwe akwiye gukoreshwa neza

Yanditswe Oct, 17 2019 20:42 PM | 31,410 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abayobozi ko gukorera igihugu ari ishema n'amahirwe, kandi ko ayo mahirwe bagomba kuyakoresha bageza ku Banyarwanda ibyo babategerejeho. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, nyuma yo kwakira indahiro z'abasenateri n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. 

Mu bayobozi barahiye harimo abasenateri 20 binjiye muri manda ya gatatu ya sena, umukuru w'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB, Dr Usta Kaitesi, umwungirije ari we Dr Emmanuel Nibishaka na Maj. Gen. Emmanuel Bayingana warahiye ku mwanya w'umugaba w'ingabo zirwanira mu kirere. 

Perezida wa repubulika Paul Kagame, yabwiye aba bayobozi ko gukorera igihugu ari ishema, bikaba n'amahirwe bakwiye gukoresha neza.

Abasenateri barahiye, harimo bane bashyizweho na perezida wa repubulika, 2 bashyizweho n'ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki, 12 batowe hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu na 2 batowe muri kaminuza n'amashuri makuru ya leta n'ayigenga. 

Perezida Kagame  yashimiye abasenateri bacyuye igihe, by'umwihariko abari bagize biro, ku bw'imirimo bakoze, kuko ari yo ababasimbuye bazubakira. 

Yabwiye abashya ko ubunararibonye bafite ari bwo bwatumye bagirirwa icyizere, abasaba kwegera abaturage cyane kuko babategerejeho byinshi.

Muri uyu muhango, hanatowe Biro ya Sena, aho ku mwanya wa Perezida hatowe Dr Iyamuremye Augustin, ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma hatorwa Nyirasafari Espérance, na ho Dr Mukabaramba Alvera atorerwa kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe imari n'abakozi. 

Nyuma yo kurahirira izi nshingano, Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yizeje ko bazazisohoza neza.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko akazi kose gashingira ku mutekano n'imiyoborere myiza, kandi ko n'ubwo hari ababifite mu nshingano by'umwihariko, buri wese agomba gutanga umusanzu we.

Abasenateri 20 batangiye imirimo uyu munsi bafite manda y'imyaka 5. Baje basanga abandi 6 basanzwe muri Sena, bazasoza manda yabo mu mwaka utaha wa 2020. Icyo gihe ni bwo hazashyirwaho ababasimbura, barimo bane bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika abandi 2 bakazashyirwaho n'Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Manda ya mbere n'iya kabiri zari imyaka 8 idashobora kongerwa, ariko nyuma yo kuvugurura Itegeko Nshinga mu mwaka wa 2015, umusenateri atorerwa manda y'imyaka 5 ishobora kongerwa inshuro imwe.

                        Bamwe mu basenteri barahiriye 

                        Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kurahira

                        Perezida wa Sena watowe, Dr Iyamuremye Augustin

                        Maj. Gen Bayingana Emmanuel, Umugabo w'Ingabo zirwanira mu kirere

                        Uko amatora ya Biro ya Sena yagenze

                        Perezida Kagame na Biro ya Sena isoje manda

Inkuru mu mashusho

Jeannette UWABABYEYI 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura