AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga koroshya urujya n’uruza ari inkingi y’ubuhahirane

Yanditswe Aug, 10 2019 09:59 AM | 13,949 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko abikorera bagomba gufata iya mbere mu guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika. Ibi Umukuru w'Igihugu yabivuze mu gutangiza ihuriro ryiswe Golden Business Forum rigamije gusangira amahirwe mu ishoramari no guteza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika no hagati ya Afurika n'andi mahanga.

Kwishyira hamwe kw’ibihugu ndetse no koroshya urujya n’uruza ku mugabane wa Afurika ni bimwe mu byo Afurika ishyizemo imbaraga mu cyerekezo 2063.

Mu biganiro by'ihuriro ryiswe "Golden Business Forum" byateguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), hagaragajwe ko ari ngombwa gukuraho imbogamizi zose zidindiza ubucuruzi kuri uyu mugabane, hakagurwa imbibi z’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ndetse n’ibindi bice by’isi, hashingiwe ku masezerano y’isoko rusange rya Afurika.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko mu myaka 15 ishize ibihugu bya Afurika byashyize imbere guhindura imikorere y’ubucuruzi no koroshya ishoramari nk’uko Banki y’Isi ibigaragaza.

Yagaragaje urwego rw'abikorera nka moteri y'iterambere ry'ubukungu Afurika yifuza kugeraho, ashimangira ko kubigeraho bisaba ubufatanye.

Yagize ati « Kugira ngo Afurika ikomeze gutera imbere mu bukungu birasaba ubufatanye n'indi migabane y'Isi, by’umwihariko imikoranire hagati y'inzego z'ubucuruzi n'abikorera. Uko ubucuruzi hagati yacu muri Afurika bwiyongera, ntabwo turushaho kongera ibyo twohereza mu mahanga gusa, ahubwo binadufasha kurushaho kubana neza nk'ibihugu. Guverinoma z'ibihugu ni abafatanyabikorwa muri urwo rugendo gusa, kuko ntizabishobora zonyine abikorera batabigizemo uruhare.» 

                               Perezida Paul Kagame ageze ijambo ku bitabiriye inama ya Golden Business Forum

Umuyobozi wa PSF Robert Bafakulera avuga ko nk'abikorera biteguye kubyaza umusaruro amahirwe akubiye mu masezerano ashyiraho isoko, ariko ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga mu kuyamenyekanisha.

Ati “Kugeza ubu impaka zishingiye ku kwibaza niba abikorera bo ku mugabane wa Afurika biteguye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange. Mu gusubiza kuri izi mpungenge ndasaba  abayoboye ubucuruzi ku mugabane wa Afurika bari hano uyu munsi gukomeza ubukangurambaga ku bijyanye n’aya masezerano kuko nitwe bagenerwabikorwa bayo. Nkanasaba abayobozi b’ubucuruzi kwinginga no gushyira igitutu ku banyapolitiki gutegura amategeko anogeye kandi akorohereza ubucuruzi bakanayahuza hagamijwe kwimakaza ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afruika no kongera imbaraga za Afurika mu by’ubucuruzi ku ruhando rw’isoko ry’Isi no kuzamura ijwi rimwe rya Afurika mu biganiro biganisha ku masezerano na politiki by’ubucuruzi ku Isi.”

                              Abayobozi bakuru, abacuruzi n'abashoramari bitabiriye inama ya Golden Business Forum

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku kuba umubare w’ibihugu byemeza aya masezerano wasabwaga ngo ashyirwe mu bikorwa waramaze kurenga. Yibutsa ko ubucuruzi buzatangirana n’ukwezi kwa Karindwi umwaka utaha wa 2020 ariko anashimangira ko ubu ibihugu bigerageza kwihutisha kwemeza amasezerano yemerera urujya n’uruza rw’abantu kuko nta buhahirane bw’ibicuruzwa abantu bakumirwa.

Ati « Ni gute wakwemerera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ukumira urujya n’uruza rw’abantu? Tugomba kandi no kwumva ko n’ubwo dushyiraho amananiza dukumira abantu nta VISA, Abantu barambuka, wabaha visa cyangwa ukayibima…(amashyi). Igihinduka ni inzira gusa bahitamo kunyuramo. Kandi bamwe muri aba bantu ni abavandimwe uretse ko baba hakurya y’icyo twita imipaka.”

Iri huriro ryitabiriwe n’abantu babarirwa mu 1000 biganjemo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, inganda, abashoramari n’abayobozi mu nzego za politiki baturutse ku migabane ya Afurika, Uburayi, Aziya na Amerika.

                                                  Umuyobozi wa PSF Robert Bafakulera

Inkuru mu mashusho


RUZIGA Emmanuel Masantura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira