AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga ntawukwiye kwikanga ko umuyobozi yabajijwe inshingano ze

Yanditswe Jun, 01 2020 21:22 PM | 46,269 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko kubaza abayobozi inshingano ari umuco u Rwanda rukomeyeho kuko biri mu bifasha kubaka igihugu kigendera ku mategeko. 

Ibi n'ibindi bijyanye n'icyorezo cya Covid19 Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi 8 bo mu nzego zitandukanye.

Abagejeje indahiro zabo kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, harimo abayobozi 2 muri guverinoma ari bo Prof. NshutiI Manasseh wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane na Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. 

Hari kandi Richard Muhumuza, umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Agnes Nyirabaruta Murorunkwere, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire n’abacamanza 2 muri urwo rukiko Emmanuel Kamere na Geraldine Umugwaneza.

Harahiye kandi Depite Deogratias Minani Bizimana, ndetse na Mukama Abbas, wagizwe umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa.

Ni umuhango wabereye mu ngoro y’ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19. 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abarahiye kuba bemeye inshingano bahawe, anibutsa ko kwemera inshingano ku muyobozi wese bijyana no kuzibazwa kandi ko ntawe ukwiye gutungurwa na byo mu gihe bibaye.

Ati "Ntabwo wamara imyaka 5, 10, 20 uri mu nshingano z’imirimo uba wemeye gukora, warahiriye uvuga uti ibi ndabyemeye nzi uko bigomba kugenda twese tukumvikana uko tugomba kubahiriza amategeko, uko twubahiriza ibyo tugomba kuri izo nshingano, hanyuma kandi ngo ejo nihagira ubibazwa nyine kuko agomba kubibazwa ngo abantu bikange! Ari we yikange ari n’abandi bikange kandi bose twarigeze guhurira ahantu nk’aha tukabirahirira ko ari ko tuzabikora. Ariko uwo muco wo ugomba gukomeza ntabwo twanyuranya n’ibyo twiyemeje."

Agaruka ku bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya COVID19 igihugu kimazemo amezi asaga 2 n’igice, Perezida Kagame yashimye uruhare rwa buri wese muri uru rugamba, cyakora agaragaza ko urujya n’uruza n’amahanga ku gihugu nk’u Rwanda kidakora ku nyanja ari imwe mu mbogamizi ikomeza iki kibazo. 

Yakomoje no ku mpamvu z’icyemezo guverinoma yafashe cyo gukomeza guhagarika ibikorwa byo gutwara abagenzi kuri moto ndetse n’ingendo hagati y'intara ndetse n'intara n’Umujyi wa Kigali.

Ati "Nubwo twebwe twasaga n’aho ikibazo tukigerereye neza, twabonye ko hari ibindi byinjira kubera iyo migendere n’imigenderanire y’urujya n’uruza hanze y’u Rwanda, hanze y’imipaka n’ibisohoka bijya hanze hanze bishaka ngo tubanze tubyumve neza uko tubigenza bitaza kongera bikatuzamurira ikibazo kandi twasaga naho twagifashe neza mu buryo bwo kukirangiza. Abo byahungabanyijeho gato batwihanganire, ibyo tugerageza gukora byose inzego zose z’igihugu cyacu dufatanyije ni ukugira ngo turebe ukuntu twahangana n’ibihe bidasanzwe n’iki cyorezo ariko tukagenda tunashaka uburyo twasubira mu buzima busanzwe twese tumenyereye."

Aha umukuru w’igihugu yasabye abaturage kwihangana, ndetse ko hashobora gufatwa ikindi cyemezo cyatuma abatari bake bamwenyura.

Yagize ati "Abantu bamaze iminsi bafungiwe ahantu, iyo bakubwiye bati uyu munsi urasohotse ugiye kwikorera iby’ubuzima busanzwe ya tariki yagera bati ba uretse bashobora no ku guhitana bari mu nzira bagenda nyine kuko itariki yageze. Ariko rero ubuzima turimo ubwo turihangana tukabigenza uko bikwiye kugenda kugira ngo ahubwo bidufashe kuba twabisohokamo vuba. Ejo tariki ya 2 tuzagira inama ya guverinoma dusuzume ku byo twasuzumye n’ubushize mu nama iheruka, hari byinshi nibwira ko byahinduyeho iminsi 2 gusa. Ubwo abantu niba ari no gufunga umwuka bafunge umwuka iminsi 2 nirangira ubwo baraza guhumeka neza."

Abayobozi 8 bagejeje indahiro kuri Perezida wa Repubulika bari mu nzego 3 z’imitegekere y’igihugu, ni ukuvuga nshingamategeko, nyubahirizategeko n’ubucamanza.


AMAFOTO: VILLAGE URUGWIRO

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira