AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame ashimangira ko umubano w'u Rwanda na Japan uzakomeza gukomera

Yanditswe Jan, 08 2019 22:10 PM | 43,387 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame agaragaza ko umubano w’u Rwanda  n’u Buyapani ari ntamakemwa ndetse ko uzakomeza gusigasirwa ku bw’inyungu z’abatuye ibihugu byombi. Ibi umukuru w’igihugu yabivuze kuri uyu wa kabiri nyuma y’ibiganiro na minisitiri w’intebe w’ubuyapani Shinzo Abe.Ni ku munsi  we wa mbere w’uruzinduko rw’akazi agirira mu Buyapani.

Mbere yo guhura na minisitiri w’intebe w’ubuyapani  umukuru w’igihugu arikumwe na madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’umwami w’abami Akihito n’umwamikazi Michiko aho bombi bagiranye ibiganiro.

Nyuma yaho nibwo perezida Kagame yakiriwe ndetse anagirana ibiganiro na minisitiri w’intebe w’ubuyapani Shinzo Abe. Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabanje gushyikiriza Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Shinzo Abe intashyo z'abanyarwanda.

Umukuru w'igihugu ashima u Buyapani ku bufatanye bugirana n’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo. Yagize ati, ''U Rwanda rwishimira ubushuti n'ubufatanye biri hagati yacu, uru ruzinduko ni umwanya mwiza utuma turushaho kumenyana ndetse no kongera imbaraga mu bufatanye dusanganywe mu bikorwa by'iterambere. turanifuza ko twarushaho kongera ubucuruzi n'ishoramari hagati y'u Buyapani n'u Rwanda. ni muri urwo rwego kandi naje hano mperekejwe n'itsinda ry'abashoramari baturutse mu Rwanda.''

Minisitiri w'intebe w'u Buyapani Shinzo Abe ashima aho u Rwanda rugeze uyu munsi mu iterambere, ndetse anashima ubushake bwa Perezida Paul Kagame mu mpinduka afurika yifuza. Ati, ''Ndagira ngo nkushimire nyakubahwa Perezida ku bw'intambwe u Rwanda rumaze gutera mu by'ubukungu ndetse n'ubumwe n'ubwiyunge. ndanagushimira imbaraga mwashyize mu guharanira amahoro n'uburumbuke ku mugabane nk'umuyobozi wa afurika yunze ubumwe mu 2018. U Rwanda kuba ruza ku isonga mu bihugu byorohereza ishoramari ni amahirwe kuri twe nk'abashyize ingufu mu bucuruzi n'imibanire n'ibindi bihugu, tuzarushaho gushora imari mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga n’ibindi.’’

Perezida Kagame unayoboye umuryango wa afurika yunze ubumwe yakomoje ku mavugurura amaze imyaka 2 akorwa muri uyu muryango avuga ko hari intambwe nziza imaze guterwa. Ibiganiro umukuru w’igihugu yagiranye na Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Shinzo Abe byakurikiwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye bw’impande zombi mu bice bitandukanye birimo n’uruganda rw’amazi rwa Nzove-Ntora.

Perezida Paul Kagame kandi yahuye anagirana ibiganiro na Perezida w’ikigo cy'u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Shinichi Kitaoka ndetse n’umuyobozi w’umujyi wa Kobe, Kizō Hisamoto.

Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame nawe yahuye na Madame wa Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Akie Abe wanamwakiriye ku meza banagirana ibiganiro ni mugihe Umukuru w’igihugu ari kumwe na Madame Jeannette bakiriwe kumeza na Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Shinzo Abe wari kumwe na Madame we Akie Abe.

Uruzinduko rwa Perezida wa Repubilika na Madame Jeannette Kagame ruzasozwa ku munsi wejo aho biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika azanitabira ihuriro ry’ubukungu rizwi nka TICAD rizabera Yokohama mu Buyapani.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira