AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame ashyigikiye icyemezo cyo kurandura imitwe ihungabanya umutekano

Yanditswe Jul, 04 2019 07:22 AM | 22,287 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame avuga ko ashyigikiye icyemezo cyafashwe na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyo kurandura imitwe ihungabanya umutekano mu karere, kandi ngo bibaye ngombwa u Rwanda rwatanga inkunga muri iki gikorwa kuko iyi mitwe ibangamiye umutekano w’ibihugu bigize akarere kose.

Mu kiganiro Umukuru w’igihugu Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru, yatangaje ko ashyigikiye icyemezo cyafashwe na Republika iharanira Demokarasi ya Kongo cyo gufatanya n’ibihugu byo mu karere mu kurandura imitwe ibarizwa muri icyo gihugu igamije guhugabanya umutekano mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Yagize "Twari tubitegereje, twishimiye kandi kuba hari umuntu uvuga ko yifuza gukorana n'abaturanyi mu kurangiza iki kibazo kuko kimaze igihe kinini; bigira ingaruka kuri Kongo, ku baturanyi bayo natwe twese. Nta mwanya dufite wo kwicara ngo tuganire kuri icyo kibazo n'uko cyakemuka. Twishimiye mu by'ukuri uburyo perezida wa Kongo yahisemo gushyira ibintu mu buryo ngo ikibazo kirangire."

Perezida yashimangiye ko u Rwanda atari ikirwa kuko rufatanya n'ibihugu by'amahanga mu gushaka icyatuma haba iterambere rihuriweho by'umwihariko ku mugabane wa Afrika.

Yavuze kandi ko Afrika itaragera aho yifuza, bityo ko hakenewe gushyira hamwe kugirango ibibazo bimwe na bimwe bikemuke, aho yatanze urugero rw'imvururu za politiki ziri muri Sudani. 

Gusa ngo yizeye ko inama y'abakuru b'ibihugu bya Afrika izateranira  muri Niger muri uku kwezi, izaganira kuri iki kibazo n'ubwo ingingo nyamukuru izaba ari ugutangiza ku mugaragaro amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afrika yasinyiwe i Kigali umwaka ushize.

Umukuru w'igihugu asanga inkunga z’abanyamahanga n'ubwo ari ngombwa kuri Afrika zitagomba guhoraho.

Yagize ati "Ariya mafranga duhabwa ngo atwubakire amashuri cg gukoreshwa iki n'iki, aturuka mu baturage b'ibindi bihugu, ni imisoro baha leta zabo! Ni igice kimwe bohereza ngo kibafashe kandi si bibi. Ariko ikibazo ngira ni kimwe: niba bikorwa koko, murifuza ko biba ubutarangira? Murashaka ko ibihugu byacu bihora iteka bibeshejweho n'imisoro y'ibindi bihugu? Icyo ni ikintu cyiduhesheje ishema ku buryo wajya hariya ukavuga ngo nageze kuri byinshi mbikesha abanyaburayi, abanyamerika, abahinde, abashinwa n'abandi? Ibyo byaguhesha ishema? Si byo, ahubwo waba umunyakuri: yego umuntu akenera inkunga, ufite byinshi akagufasha."

Yunzemo ati "Gusa wahindura imyumvire byihuse, ugahitamo gukoresha iyo nkunga mu buryo bukwiye, ukayubakiraho, ukazamura ubushobozi ku buryo mu yindi myaka 10, 20, 50, ubuzima bwawe bwaba ari bwiza kurushaho."

Perezida Paul Kagame kandi yagaragaje ko u Rwanda rwishimira kuba ruganwa n’abantu b’impande zose z’isi harimo n’Abanyafrika, aho yatangaje ko igihugu cyashyizeho uburyo bworohereza uwo ari we wese wifuza kuza mu Rwanda no kurubamo. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage