Yanditswe Apr, 20 2022 19:22 PM | 70,422 Views
Perezida Paul Kagame asanga kuba abaturage
benshi ba Afurika batagerwaho na serivisi z'ikoranabuhanga rya interineti, bigikoma mu nkokora gahunda zigamije kubyaza amahirwe
ikoranabuhanga rigezweho.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Banki y'Isi, David Malpass ubwo yitabiraga ibiganiro byateguwe n'iyi banki bigaruka ku mpinduramatwara y'ikoranabuhanga rya Digitali kuri uyu wa Gatatu.
Iki kiganiro cyahuje abayobozi batandukanye b'ibigo bikomeye ku isi mu bijyanye n'ikoranabuhanga, ndetse n'abayobozi ba za guverinoma zo hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo abaturage benshi batunze telephone ngendanwa, hakiri ikibazo cyo kuba umubare munini utabona serivisi za murandasi mu Rwanda kimwe no muri Afurika muri rusange.
Perezida Kagame yerekanye ariko ko mu Rwanda hari ibyashyizwemo imbaraga.
"Mu Rwanda twashoye bifatika mu gusakaza ibikorwa remezo by'umuyoboro mugari wa interineti, twabashije gusakaza uyu muyoboro ku kigero cya 95 mu gihugu hose, urugero urebye urwego rw'ubuzima, henshi hatangirwa izi serivisi bafite serivisi za inderineti."
Kuri Perezida Kagame, avuga ko umuyoboro mugari wa interineti ushoboye kugezwa kuri benshi byakuraho inzitizi n'ubusumbane bukigaragara mu gukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane abatuye mu byaro ndetse no mu mijyi aho abenshi batabona serivisi zihuta za interineti.
Ati "Bigenda bishyirwamo imbaraga muri gahunda yo kwishyira hamwe ku rwego rw'akarere cyane cyane mu muryango wa Afurika y'Uburasirazuba, habayeho guhuza ibintu byinshi harimo no kureba uko ibi byagerwaho ku buryo kohererezana amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga byakorwa nk'aho umuntu ari mu gihugu kimwe, Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba umaze kwegerana mu buryo usa nk'igihugu kimwe kinini gihuza ibihugu bitandukanye by'ibinyamuryango, birimo kuganirwaho tunareba uko twagira ifaranga rimwe, bizatuma duhuza ibikorwa na serivisi bikorwe horoshywa urujya n'uruza bityo kwishyurana birusheho koroha."
Perezida Kagame cyakora ashimangira ko ibi bigomba kujyana no kubaka ubwirinzi bukomeye buha umutekano abakoresha ikoranabuhanga kugira ngo rirusheho kwifashishwa byizewe rizamura ubukungu n'imibereho y'abatuye isi muri rusange.
Abagera kuri miliyari 3 ntibagerwaho na serivisi z’ikoranabuhanga ku isi hose, 96% muri aba ubasanga mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.
Paschal Buhura
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru