AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko abikorera bafite umukoro wo gutuma Afurika yihaza

Yanditswe Oct, 14 2019 18:29 PM | 21,331 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko igihe kigeze ngo Afurika yibere umuterankunga uhamye w'ibikorwa byayo by'iterambere, urugamba asanga abikorera bakwiye kugiramo uruhare rukomeye.

Ibi yabitangarije i Abidjan muri Cote d’Ivoire mu nama y’impuzamashyirahamwe y’ibigo by’ishoramari muri icyo gihugu.

Perezida Paul Kagame yageze i Abidjan mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Mbere yakirirwa na Visi Perezida wa Cote d'Ivoire, Daniel Kablan Duncan.

Nyuma y'ibiganiro bigufi bagiranye, aba banyacyubahiro bombi bitabiriye inama y'ihuriro ry'abikorera izwi nka CGECI Academy 2019, yahuje abikorera bo muri Cote d'Ivoire ari na bo bayiteguye ndetse na bagenzi babo bo muri Afurika y'Iburengerazuba.

Ni nama ibaye ku nshuro ya 8, u Rwanda rukaba rwayitabiriye nk'umutumirwa w'icyubahiro, bitewe ahanini n'uburyo rworohereza abifuza kurukoreramo ubucuruzi n'ishoramari, nk’uko byasobanuwe n'umuyobozi w'urwego rw'abikorera muri Cote d'Ivoire, Jean Marie Ackah.

Yagize ati “Cote D'Ivoire ku ruhande rwayo iri mu bihugu 10 bya mbere mu bihugu byakoze impinduka nyinshi mu korohereza ishoramari, bityo rero murumva neza impamvu yo guhitamo u Rwanda nk'umutumirwa w'icyubahiro. Ni cyo gihugu cya 2 muri Afurika ku rutonde rwa Doing Business rukorwa na Banki y'Isi rukaba n'icyitegererezo mu iterambere ry'ubukungu. Ibyo kandi birashimangira impamvu ibihugu birimo Ibirwa bya Mauritius na Singapore nabyo byitabiriye iri huriro kubera nabyo uko bihagaze muri urwo rwego.”

Perezida Paul Kagame yagaragarije abitabiriye iyi nama ko igihe kigeze ngo ibihugu bya Afurika bihindure amateka y'igihe kinini bimaze bihanze amaso imfashanyo z'abaterankunga kugirango bibashe gushyira mu bikorwa gahunda zabyo z'iterambere; cyakora ashimangira ko uruhare rw'abikorera muri izo mpinduramatwara ari ingenzi.

Tugomba kugera ku rwego aho ibihugu byacu bigira ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa bigamije kuzana impinduka twifuza cyangwa byibura tukibonera igice kinini cy'ingengo y'imari ikenewe. Imfashanyo y'ibikorwa by'iterambere yagize akamaro kandi izakomeza kukagira by’umwihariko mu gihe ikoreshwa uko bikwiye. Ariko ntabwo icyifuzo ari ugufashwa ubuziraherezo kandi nta na kimwe twabuze ngo twihaze ubwacu. Uyu rero ni umukoro ukomeye kandi wihutirwa kandi urwego rw'abikorera muri Afurika rugomba kubigiramo uruhare rukomeye.”

Aha Perezida Kagame yagaragaje ko isoko rusange rya Afurika rizatangira gukora bisesuye guhera muri Nyakanga umwaka utaha, ari bumwe mu buryo Abanyafurika bafite bwo kugera ku ntambwe yo kwihaza no kubyaza umusaruro ubufatanye n'indi migabane.

Cyakora yagarutse no ku ruhare rwa guverinoma z'ibihugu, harimo korohereza abikorera gukora ubucuruzi ndetse no kwita ku rubyiruko rugahabwa uburezi n'amahugurwa atuma rudasigara inyuma.

Yagize ati “Guverinoma na zo zigomba gukora ibizireba zigatega amatwi abikorera kandi zigakorana na bo bya hafi kugira ngo inzitizi zihari zibangamira ubucuruzi zikurweho. Tugomba kandi kwita ku rubyiruko binyuze mu kubagezaho uburezi n'amahugurwa bya ngombwa kugirango babashe kubyaza umusaruro amahirwe mashya avuka. Ibyo kandi bigomba kujyana no kubaka imitekerereze myiza mu rubyiruko rwa Afurika by’umwihariko mu bijyanye no kwihangira imirimo no guhanga ibishya.”

Perezida Kagame kandi yahaye umwanya abitabiriye iyi nama, bamugezaho ibibazo, ibyifuzo n’ibitekerezo byibanze ahanini ku byo u Rwanda rwakoze mu korohereza abashoramari.

Iyi nama y'iminsi 2 yatangiye kuri uyu wa Mbere, iribanda ku cyakorwa kugira ngo ibigo nyafurika by'ubucuruzi n'ishoramari bitere imbere kurushaho bityo byongere uruhare rwabyo mu musaruro mbumbe wa Afurika.

Abikorera bo mu Rwanda bagera kuri 50 bari mu bitabiriye iyi nama, aho banamurika bimwe mu bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Made in Rwanda.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu