Yanditswe Jan, 03 2020 08:58 AM | 936 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda rufite ingamba zo gufasha abaturage bose kubona serivisi zinyuranye bakoresheje telefoni zigendanwa, bikazagerwaho kubera gukoresha murandasi dore ko kuri ubu igeze ku rugero ruri hejuru ya 90% ikwirakwizwa mu gihugu.
Aho ugiye hose mu Rwanda uhasanga abaturage bakoresha telefoni zigendanwa. Ni igikoresho cyahinduye imibereho imibanire ndetse n’imitekerereze ya bamwe, haba mu myidagaduro, gukemura ibibazo byabasabaga gukora ingendo n’ibindi.
Gusa ikibazo gisigaye ku musaruro bazibyaza. Abenshi bishimira ko iborohereza mu kuvugana n’imiryango yabo, hakaba ariko n’abateye intambwe bayifashisha mu gushaka andi makuru avugwa hirya no hino ku isi.
Kubyaza telefoni zigendanwa umusaruro mu buryo bukwiriye bisaba no kugira ifatabuguzi rya interineti ndetse na telefonei zabugenewe za smart phones, kuri ubu zitunzwe n’abari munsi ya 20%.
U Rwanda ruherutse gutangiza gahunda yo kuzikwirakwiza mu ngo zitazifite ikomeje kwitabirwa n’abantu bari mu nzego zinyuranye.
Perezida wa Republika Paul Kagame yabwiye RBA ko ikigamijwe ari ugufasha abaturage kubona serivisi n’ubumenyi mu buryo butabagoye.
Mu gihugu interineti irahari ku rugero rwa 98% ku isanzwe na 95% nibura ku yo ku rwego rwa 4G. Interineti igihugu kirangura na yo yariyongereye kandi bijyana n’umubare w’abafatabuguzi.
Abanyarwanda bafite ifatabuguzi rya telefoni zigendanwa ryonyine mu mezi 2 ashize biyongeye ku gipimo cya 1.2%, gusa ariko umubare wagiye ugabanuka mu bihe bitandukanye mu 2019.
Muri Mutarama umwaka ushize sim cards zakoreshwaga zari 9,662,593 zikaba zaratangiye kugabanuka kuko n’abari bazifite bari 79,9% umubare utarongeye kugerwaho dukurikije imibare y’Urwego ngenzuramikorere RURA yo kugera mu Gushyingo kwa 2019, aho abafatabuguzi bari 78.8%.
Mu kwezi kwa 3 abafatabuguzi bagabanutse ku gipimo cya -1.8%, kuko sim cards zari zigeze kuri 9,326,267 zivuye kuri 9,662,593 mu kwezi kwa mbere, zaje kugera kuri 9,037,254 mu kwa 5. Ariko mu kwa 6 zarazamutse ziba 9,040,327 zari zifitwe n’abaturarwanda 74,78%. Ukwezi kwa 11 ko kwarangiye abafatabuguzi bafite sim cards zikoreshwa ari 9,527,829.
Ifatabuguzi ryongeye kuzamuka hagati ya Kamena na Nzeri ku rugero ruri hagati ya 1.4% na 0.8%, ubundi mu Kwakira rimanukaho gato -0.1% mu Gushyingo rizamuka kuri 1.2%.
Imibare ya RURA kandi yerekana ko abakoresha interineti ya 2G, mu kwezi kwa Kamena 2019 bari 4,699,472, aba 3G ari 1,450,779, na ho 4G bari 76,274. Ifatabuguzi ryose hamwe rifitwe na miliyoni 6,234,520.
Gratien HAKORIMANA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru