AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko hari ingamba zo gufasha abaturage kubona serivisi bifashishije telefoni

Yanditswe Jan, 03 2020 08:58 AM | 936 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda rufite ingamba zo gufasha abaturage bose kubona serivisi zinyuranye bakoresheje telefoni zigendanwa, bikazagerwaho kubera gukoresha murandasi dore ko kuri ubu igeze ku rugero ruri hejuru ya 90% ikwirakwizwa mu gihugu.

Aho ugiye hose mu Rwanda uhasanga abaturage bakoresha telefoni zigendanwa. Ni igikoresho cyahinduye imibereho imibanire ndetse n’imitekerereze ya bamwe, haba mu myidagaduro, gukemura ibibazo byabasabaga gukora ingendo n’ibindi.

Gusa ikibazo gisigaye ku musaruro bazibyaza. Abenshi bishimira ko iborohereza mu kuvugana n’imiryango yabo, hakaba ariko n’abateye intambwe bayifashisha mu gushaka andi makuru avugwa hirya no hino ku isi.

Kubyaza telefoni zigendanwa umusaruro mu buryo bukwiriye bisaba no kugira ifatabuguzi rya interineti ndetse na telefonei zabugenewe za smart phones, kuri ubu zitunzwe n’abari munsi ya 20%.

U Rwanda ruherutse gutangiza gahunda yo kuzikwirakwiza mu ngo zitazifite ikomeje kwitabirwa n’abantu bari mu nzego zinyuranye.

Perezida wa Republika Paul Kagame yabwiye RBA ko ikigamijwe ari ugufasha abaturage kubona serivisi n’ubumenyi mu buryo butabagoye.

Mu gihugu interineti irahari ku rugero rwa 98% ku isanzwe na 95% nibura ku yo ku rwego rwa 4G. Interineti igihugu kirangura na yo yariyongereye kandi bijyana n’umubare w’abafatabuguzi.

Abanyarwanda bafite ifatabuguzi rya telefoni zigendanwa ryonyine mu mezi 2 ashize biyongeye ku gipimo cya 1.2%, gusa ariko umubare wagiye ugabanuka mu bihe bitandukanye mu 2019.

Muri Mutarama umwaka ushize sim cards zakoreshwaga zari 9,662,593 zikaba zaratangiye kugabanuka kuko n’abari bazifite bari 79,9% umubare utarongeye kugerwaho dukurikije imibare y’Urwego ngenzuramikorere RURA yo kugera mu Gushyingo kwa 2019, aho abafatabuguzi bari 78.8%.

Mu kwezi kwa 3 abafatabuguzi bagabanutse ku gipimo cya -1.8%, kuko sim cards zari zigeze kuri 9,326,267 zivuye kuri 9,662,593 mu kwezi kwa mbere, zaje kugera kuri 9,037,254 mu kwa 5. Ariko mu kwa 6 zarazamutse ziba 9,040,327 zari zifitwe n’abaturarwanda 74,78%. Ukwezi kwa 11 ko kwarangiye abafatabuguzi bafite sim cards zikoreshwa ari 9,527,829.

Ifatabuguzi ryongeye kuzamuka hagati ya Kamena na Nzeri ku rugero ruri hagati ya 1.4% na 0.8%, ubundi mu Kwakira rimanukaho gato -0.1% mu Gushyingo rizamuka kuri 1.2%.

Imibare ya RURA kandi yerekana ko abakoresha interineti ya 2G,  mu kwezi kwa Kamena 2019 bari 4,699,472, aba 3G ari 1,450,779, na ho 4G bari 76,274. Ifatabuguzi ryose hamwe rifitwe na miliyoni 6,234,520.

Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira