AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko ubukungu bushingiye ku bumenyi aribwo Afrika ikeneye

Yanditswe Dec, 08 2017 16:49 PM | 5,420 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu gihugu cya Misiri aho kuri ubu yitabiriye inama y’ihuriro ry’ubucuruzo ku rwego rwa Afrika. Ni inama imaze gutangizwa ku mugaragaro, aho umukuru w’igihugu ari kumwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi yagaragaje ko iterambere ry’ahazaza ha Afrika rizakunda bikozwe mbere na mbere n’abikorera, ariko yerekana ko na za guverinoma z’ibihugu zifitemo nazo uruhare rukomeye kugira ngo ibyo bigerweho.

Muri iri huriro umukuru w’igihugu Paul Kagame yabanje gushimira Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi ku cyerekezo cye n’ubushishozi bwe mu guhuza uturere dutandukanye tw’umugabane w’afrika ku bufutanye n’umuryango w’isoko rusange uhuza uburasirazuba n’amajyepfo ya Afrika COMESA.

Perezida Kagame watanze ikiganiro ari kumwe na Perezida wa Misiri ndetse na Perezida Alpha Condé wa Guinea ari nawe uyoboye kuri umuryango wa Afrika yunze ubumwe, yavuze ko Afrika itagomba guta igihe n’amahirwe ahari akenshi atakarizwa mu nyandiko n’ibindi bidakenewe. Perezida Kagame yasoje avuga ko ubukungu butanga ikizere ari ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Iyo nama isuzumirwamo uburyo ubucuruzi kuri uyu mugabane bwatezwa imbere, yatumiwemo bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato ariko batanga icyizere ku mugabane wa Afurika, abashoramari, n’abafatanyabikorwa babafasha kwagura ibyo bakora. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama