Yanditswe Dec, 08 2017 16:49 PM | 5,420 Views
Perezida wa Repubulika
Paul Kagame ari mu gihugu cya Misiri aho kuri ubu yitabiriye inama y’ihuriro
ry’ubucuruzo ku rwego rwa Afrika. Ni inama imaze gutangizwa ku mugaragaro, aho
umukuru w’igihugu ari kumwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi yagaragaje ko iterambere ry’ahazaza ha Afrika rizakunda bikozwe mbere na mbere
n’abikorera, ariko yerekana ko na za guverinoma z’ibihugu zifitemo nazo uruhare
rukomeye kugira ngo ibyo bigerweho.
Muri iri huriro umukuru w’igihugu Paul Kagame yabanje gushimira Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi ku cyerekezo cye n’ubushishozi bwe mu guhuza uturere dutandukanye tw’umugabane w’afrika ku bufutanye n’umuryango w’isoko rusange uhuza uburasirazuba n’amajyepfo ya Afrika COMESA.
Perezida Kagame watanze ikiganiro ari kumwe na Perezida wa Misiri ndetse na Perezida Alpha Condé wa Guinea ari nawe uyoboye kuri umuryango wa Afrika yunze ubumwe, yavuze ko Afrika itagomba guta igihe n’amahirwe ahari akenshi atakarizwa mu nyandiko n’ibindi bidakenewe. Perezida Kagame yasoje avuga ko ubukungu butanga ikizere ari ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Iyo nama isuzumirwamo uburyo ubucuruzi kuri uyu mugabane bwatezwa imbere, yatumiwemo bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato ariko batanga icyizere ku mugabane wa Afurika, abashoramari, n’abafatanyabikorwa babafasha kwagura ibyo bakora.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru