Yanditswe Apr, 09 2019 07:42 AM | 4,582 Views
Mu kiganiro
n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku
mubano w'u Rwanda n’u Bufaransa; avuga ko ubushake buhari butanga ikizere ko
n'ibibazo bigihari bizakemuka.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kuba Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron aherutse gushyiraho itsinda ry’impuguke umunani rigiye gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi ari intambwe nziza.
Izi nyandiko ni izo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994.
Perezida w’u Rwanda yavuze ko ibi bigaragaza ubushake bw'ubuyobozi buriho kuri ubu mu Bufaransa mu gukemura ikibazo kimaze iminsi kirebana n'uruhare rw'iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Paul Kagame yagize ati:
''Komisiyo Perezida Macron w’u Bufaransa yashyizeho, ni bya bindi by’intambwe igaragara mu buyobozi bw’u Bufaransa mu gukemura icyo kibazo, kuko hari n’ibindi bakora bikemura n’ibindi bibazo bibareba bitareba n’u Rwanda, ariko kubireba u Rwanda icyo ngicyo navuga ko ari intambwe, niba barateye iyo ntambwe ubwo ni uko bayitera kugira ngo n’ibindi bizagende neza, ubwo umuntu yategereza tukareba uko bizagenda. Ngira ngo ariko byavutse biturutse mu buyobozi bushya, mu gihe gishya no mu gihe gikwiriye kuranga imikorere itandukanye n’iyahozeho kera, aho tugeze ibintu bishobora kuba neza kurushaho.''
Prezida w'Ubufaransa Emmanauel Macron yanavuze ko taliki 7 Mata buri mwaka ukwiye kwemezwa nk'umunsi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Kuri Gisigaraga ibi ngo bisobanuye byinshi.
Inkuru ya Paul Rutikanga
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru