Perezida Kagame avuga ko umwaka wa 2019 nawo ugomba kuba uwo gukora cyane

Perezida Kagame avuga ko umwaka wa 2019 nawo ugomba kuba uwo gukora cyane

Yanditswe January, 01 2019 at 19:41 PM | 13771 ViewsMu gitaramo gisoza umwaka wa 2018 cyitabiriwe n'abagize guverinoma, abayobozi bandi mu nzego nkuru z'igihugu, abadiplomates n'abandi batandukanye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko umwaka mushya wa 2019 uzaba mwiza kurushaho, gusa ashimangira ko bisaba gukora cyane no kurinda ibyo igihugu cyimaze kubaka.

Hari mu birori byo gusoza umwaka wa 2018 no gutangira umushya wa 2019. Mu ijambo yagejeje kubabyitabiriye, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umwaka wa 2018 wagenze neza gusa ashimangira ko kugirango uwa 2019 ube mwiza kurushaho bisaba gukoresha igihe uko bikwiye.

Umukuru w'igihugu yahamagariye kandi abishimira iminsi mikuru muri iki gihe kudatwarwa ngo bibagirwe kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya ubuzima bwabo n'ubw'abandi.

Ku butumire bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari kumwe na madamu we Jeannette Kagame, ibirori byo gusoza umwaka wa 2018 no gutangira umushya wa 2019 byitabiriwe n'ababarirwa mu magana barimo abayobozi mu nzego za leta, abahagarariye ibihugu n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, abikorera ndetse n'abandi.Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Smart Africa yabonye umuyobozi mushya

Perezida Kagame arashima intambwe AU yateye mu gihe cy' umwaka ushize awuyo

Perezida Kagame yifurije ingabo Noheli Nziza anabashimira ibikorwa byabo mu 2018

Perezida Kagame na Madamu bageze muri Ivory Coast aho bari mu ruzinduko rw'

Ubufatanye hagati y'Uburayi na Afrika buzakemura ikibazo cy'abimukira-

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza u Burayi na Afurika muri Austria